RFL
Kigali

Inkomoko,ubusobanuro n’imiterere y’abitwa ba Joseph

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/05/2016 18:01
2


Joseph ni izina ryitwa ab’igitsina gabo rifite inkomoko mu rurimi rw’igiheburayo rikaba risobanura ngo “Yehova atwongerere” iri zina rifite amateka menshi muri bibiliya ahanini kubera Yozefu mwene Yakobo uvugwa mu nkuru y’igurishwa rye mu Misiri, hakaba na Yozefu umugabo wa Mariya nyina wa Yezu/Yesu.



Imiterere ya ba Joseph

Joseph ugaragara nk’umunyembaraga kandi ntajya acikiriza umurimo yatangiye, akunda ko abantu bamubona nk’umuntu wihagazeho kandi akunda guhirwa n’inzozi ze. Akunda gutegeka, ni umunyamahane kandi ntiyihangana. Iyo yarakaye ashobora gufata ibyemezo bibi cyangwa akavuga amagambo atatekerejeho akaza kubyicuza nyuma. Akunda kwigaragaza cyane ariko akabikora ajijisha kugira ngo abantu batamufata nk’uwishyira imbere ngo babimwangire.

Akunda kwigenga kandi yanga umuvugiramo kandi ashobora kurwana igihe yarakaye. Iyo akiri umwana, Joseph aba yumva nta mbaraga afite cyangwa akumva abantu bamupinga ibyo nibyo bituma iyo hari umushotoye ashaka guhita agaragaza ko nawe ashoboye, akaba umunyarugomo mu rungano rwe. Ashobora kugaruka ku murongo iyo agiye kwiga ibijyanye no kurwana kuko akura abona ko kurwana bitari ngombwa cyane

Joseph akunda iki?

Joseph akunda abantu. Guhura nabo, kuganira no kugira imirimo ahuriramo nabo. Akunda imirimo imusaba gukoresha ubwenge cyane kurusha uko yakoresha amaboko, ashobora gukunda ubuvuzi bwo mu mutwe, ubumenyi bw’ikirere n’ubushakashatsi.

Mu bijyanye n’urukundo ashimishwa no kuba umuntu uhamye mu rukundo ndetse ashobora inshingano z’urugo ndetse aba yumva atabaho atari kumwe n’umuryango we kuko awukunda kurusha byose.Arumvikana mu rukundo, kandi ntapfa kurakazwa n’ubusa kuko iyo arakaye kumugarura ntibiba byoroshye. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Harerimana Joseph1 year ago
    Muzampe ubusobanuro kuri elina
  • Joseph1 month ago
    Ibi rwose Niko bimeze





Inyarwanda BACKGROUND