RFL
Kigali

Inkomoko, ubusobanuro n’imiterere y’abantu bitwa ba Diane cyangwa Diana

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:30/04/2016 10:11
32


Diana cyangwa Diane yirinda ibibazo, yigirira icyizere kandi agira umuhate. Ntapfa kunyurwa kandi akunda kugira ijambo mu bandi.



Inkomoko yaryo

Diane/Diana ni izina ryitwa ab’igitsina gore rifite inkomoko mu Burayi, tugenekereje rifite ubusobanuro bw’ibifitanye isano n’Imana cyangwa ibikomoka ku Mana. Ibi ahanini bituruka ku Mateka y’ikigirwamanakazi Diana, imana y’ubuhigi, ishyamba n’ivuka ry’abana. Iri zina ryaje ku rutonde rw’amazina 200 yagarutse cyane mu yiswe abana b’abakobwa bavutse mu myaka ya za 1930 muri leta zunze ubumwe za Amerika. Iri zina kandi riza ku rutonde rw’amazina 100 yitwa n’abantu benshi ku isi.

Imiterere y’abakobwa bitwa Diane

Diane ni umukobwa uhorana ishyaka, yigirira icyizere kandi akunda ubutabera, yifuza kubona abantu bose ntawe uhonyora undi kuko amurusha ikintu runaka. Azi kuzuza inshingano kandi iyo bibaye ngombwa yitangira abandi. Abenshi mu bitwa izina Diane bakunda ibintu (materialists), kuba ari we ukuriye abantu bari mu kazi kamwe cyangwa mu ishuri rimwe biramushimisha. Diane ntiwapfa kubona ibimunyuze, mbese guhaza ibyifuzo bye biragoye. Mu rukundo ba Diane bakunze kuba bagoye, bahora bifuza ibintu bidashira ku mukunzi yaba mu buryo bwo gukosora imyitwarire cyangwa no mu buryo bw’amafaranga. Iyi myitwarire ituma agaragara nk’utegeka umukunzi we gusa imbere mu mutima we agira urukundo rwinshi kandi yita ku mukunzi we cyane, ari nacyo gituma aba ashaka kwiturwa ibyo nawe aba yavunitse amukorera.  Diane kandi akunda kuba ari kumwe n’abantu benshi batandukanye kandi ntiyivanga mu buzima bw’abandi, ntatinda ku myitwarire yabo. Mu bwana bwe, ni umwana witwara neza kandi wumvira ababyeyi akita no kuri barumuna be igihe abafite.

Ibyo Diane akunda

Diane yifuza intsinzi mu buzima bwe binyuze mu kuyobora abandi, aba ashaka ko abantu bamwitaho. Akunda kubaho ubuzima buhenze aho yumvriza uburyohe bw’amafaranga. Akazi aba yifuza gukora ni akajyanye n’ubuvuzi, ubutabera, imyidagaduro n’itangazamakuru. Rimwe na rimwe ashobora guhitamo ibyerekeye icungamutungo.

Bimwe mu byamamare byitwa izina Diane

Princess Diana: ni igikomangomakazi cyo muri Wales

Diana Rigg: ni umukinnyi w’amafilime

Diana Krall: atunganya imiziki, ni umucuranzi wa piano akaba n’umwanditsi w’indirimbo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sinayitutse marcel7 years ago
    mutubwire marcel
  • NGIRUWONSANGA7 years ago
    MURAKOZE KUDUHA UBUSOBANURO BW,IRYOZINA MUTUBWIRE NA RACHEL UKO ABA AMAZE
  • soso7 years ago
    Eh ndumiwe! Mu shuti wangye niko yitwa ariko ibyo byose muvuze niko ari. Mugisha inama burigihe
  • nelly 7 years ago
    Sha ibisimbyemeye habe namba kuko ba Diane nzi hafi yabose nibirofa! Naba selfish cyane ahubwo, ahubwo Sinzi aho mwakuye ibi! Ntimugaterure ibya bazungu mujye mugera kuri terrain
  • mireille7 years ago
    Mwiriwe neza sandrine ndasaba ko mwazansobanurira izina (mireille) byimbitse nirindi nkunda kumva nkariburira ubusobanuro (kandolo) murakoze mukomeze mugiruminsi mwiza
  • yves7 years ago
    uyu diane muvuze ameze nkuwonzi muzatugezeho ibiranga ba yves
  • Ndayisenga Côme 7 years ago
    Murakoze Kutugezaho Ubwo Busobanuro .Kand Nanje Ndashaka Ubusobanuro Bw Izina Floride Canke Côme.
  • Nshimiyimana Emmanuel 7 years ago
    Ese Viviyane Nimunucyi
  • 7 years ago
    Muzadusobanurire na Arlene murakoze
  • Diane7 years ago
    Wow thanks kuri iryo zina pe, bimwe muri byo rwose nibyo uretse icyo cya (materialist).
  • Diana das princesa7 years ago
    nago wabeche. ...ni ukuli
  • 7 years ago
    Mwazambwira kuri Ornella ndabicyeneye
  • 7 years ago
    Mutubwire Florence
  • Ntamuturano vedaste7 years ago
    mumbwire ubusobanuro bwa vedaste murakoze
  • 7 years ago
    mutubwire yvan
  • grace7 years ago
    Ibini byope ,mudusobanurire ba Grace bo nibantu ki
  • jjj7 years ago
    mwiriwe muzatubwire jeanine thx
  • 7 years ago
    uzatubwire kwizina carine thx
  • rene morgan7 years ago
    yooooo KBS nibyo mfite sister neza niwe mwavuze murakoze cyane in kuze
  • louise7 years ago
    HHHHHH,nibyo pe muzatubwire kwizina louise kdi muzaba mukoze





Inyarwanda BACKGROUND