RFL
Kigali

Inkomoko, ubusobanuro n’ imiterere y’abantu bitwa “Cynthia”

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/04/2016 10:25
23


Cynthia arangwa n’imico myiza, ntakunda kuvuga amagambo menshi, kwisanzura ku bantu batamenyeranye ntibimworohera. Muri kamere ye ni umunyembaraga, ntacika intege kandi ntashidukira cyane igitsina gabo.



Cynthia ni izina ryitwa ab’igitsina gore rifite inkomoko mu rurimi rw’ikigereki. Risobanura “umugore ukomoka ku musozi wa Kynthos”. Kynthos ni umusozi uherereye ku kirwa cya Delos ari naho mu mateka y’abagereki havugwa ko havukiye ikigirwamanakazi Arutemi. Abantu benshi batangiye kwitwa iri zina mu kinyejana cya 20. Iri zina kandi bamwe bajya barihinamo Cindy.

Imiterere y’abantu bitwa Cynthia

Cynthia arangwa n’imico myiza, ntakunda kuvuga amagambo menshi, kwisanzura ku bantu batamenyeranye ntibimworohera. Muri kamere ye ni umunyembaraga, ntacika intege kandi ntashidukira cyane igitsina gabo. Impamvu atabashidukira ni uko muri we ateye nka bo, atekereza nkabo kandi agira kwihangana guke niyo yaba ari ku kintu cyoroheje.

Akunda imikino ngororamubiri ituma yongera ingufu z’umubiri we cyane cyane kurwana. Cynthia arisanzura mu gutanga ibitekerezo bye,ntagira indimi ebyiri, yigirira icyizere, agerageza guhisha amarangamutima ye nk’igihe hari uwo bahanganye agerageza kugaragara nk’ukomeye n’iyo muri we yakumva afite ubwoba cyangwa yacitse intege. Ntava ku izima kandi ni umwizerwa. Azi gukoresha amahirwe abonye neza ntamucike. N’ubwo ku ruhande rumwe Cynthia akunda ibintu n’ubukire, ku rundi ruhande agira umutima wo kwitangira abo akunda cyangwa se agafasha umuntu ufite ikibazo kimukoze ku mutima. Ahangayikira abandi cyane kandi akunda umutekano. Muri kamere ye ntihabamo kwigaragaza uko atari gusa hari igihe agaragaza ko yarakaye mu by’ukuri atarakaye cyane ari ukugira ngo yereke abantu ko badakwiye kumwubahuka.

Akunda iki?

Akenshi ibyo atekereza mu buzima bwe bwa buri munsi ariko akumva ntibyapfa gushoboka abigeraho kandi akoresha amafaranga menshi mu kwiyitaho. Mu rukundo ni indahemuka, yishimira gukundana n’umugabo umwe. Arafuha ku buryo yashoza intambara ikomeye igihe haba hari undi wagerageje kwegera umukunzi we.

Cynthia akunda kuba yakora ibintu bitanga umusaruro ugaragarira abantu. Imirimo akunda gukora ni ijyanye n’icungamari, ubucuruzi, mbese ikintu gituma akora ku mafaranga kenshi. Ibindi ni ibijyanye n’igisirikare, amategeko, siporo n’ibijyanye n’itangazamakuru. Akunda ibijyanye n’ubugeni kandi ntakunze kugira abandi bantu areberaho kugira ngo ashobore akazi ke ka buri munsi.

Bimwe mu byamamare byitwa izina Cynthia

Cynthia Nixon:ni umukinnyi wa filime, ikinamico.

Cynthia Umurungi: azwi nka Ginty, ni umunyamakuru kuri radio K FM yo mu Rwanda.

Cynthia Cooper Dyke: nawe ni umunyamerikakazi yahoze ari umukinnyi wa basketball. Abenshi bamufata nk’umukinnyi wa basketball w’umugore w’ibihe byose.

Niba witwa Cynthia, usanze bihura n'uko uteye? hari uwo uzi witwa Cynthia uteye gutya?

Inyarwanda.com izajya ikugezaho ubusobanuro bw'izina runaka buri munsi.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Mutubwire na emma na sandra
  • cynthia uwineza7 years ago
    Sha ntago mubeshye pe ibyo byose nukuri gusa mwakoze cyane kd courage kuri wowe ufata umwanya ungana utya wo gutekereza ku izina runaka ukarisobanurira!!!
  • Nzamurambaho Emmanuel7 years ago
    Uko ni Ukuri pe
  • 7 years ago
    Mwazadusobanuríy bella
  • jolly7 years ago
    Ubutaha muzatugezeho ubusobanuro bwiza joan
  • Nadia7 years ago
    ubutaha muzatubwire izina nadia
  • Didi7 years ago
    Najye ndasaba muzaduhe ubusobanuro bw'izina Diane. Murakoze
  • exo7 years ago
    plzzzz wazadusobanuriye izina Louis
  • 7 years ago
    Murakoze Turashaka ubusobanuro bwa Fabrice
  • 7 years ago
    nabasabaga ko ubutaha mwansobanurira izina Donatha murakoze.
  • 7 years ago
    Bjr!ubutaha muzatugezeho ubusobanuro bwa Nadège,kdi nsanze umwana mfite witwa Cynthia ari uko ateye nubwo akiri muto
  • 7 years ago
    njye nzi neza ba cynthia ba 4 nta numwe utuje pe uge ze ku mico ho warira .mwitubeshya!!!!!!!
  • 7 years ago
    izina n'umuntu ni ibintu bihabanye ahubwo mujye mushyiraho full stop izo ni imagination zo gushaka imibereho gsa!!!!!!!!!
  • mwiza diane6 years ago
    nitwa pascaline muzansobanurire izina jandodie
  • LĂ©opold Ndayikengurukiye5 years ago
    ndibaza cynthia numuntu mwiza cane nanj ari mubo nkunda can
  • uwimana esperance5 years ago
    nshaka munsobanurire izina "Eloi"
  • Daniel Izabayo4 years ago
    Nibyo Kbx
  • Ishimwe cynthia4 years ago
    Kbx nanjye nitwa Cynthia icyo mwavuze nanjye niyiziho nurukundo ugerageje kwiyongoza umukunzi wanjye twaserera kbx
  • Niyogushimwa eryse4 years ago
    munsobanurire izina niyogushimwa turabemera cyane
  • DEBORAH1 year ago
    UBUTAHA MUZADUSOBANURIRE IZINA J.NEPOMUCSENE





Inyarwanda BACKGROUND