RFL
Kigali

Inkomoko, ibusobanuro n’imiterere y’abitwa ba Innocent

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:26/04/2017 15:23
10


Innocent ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’igifaransa. Iri zina rikunze kwitwa abantu batuye mu bihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa, risobanura ‘umuziranenge’



Imiterere ya ba Innocent

Innocent yumva vuba, buri kintu cyose abonye aba ashaka kugira icyo akivugaho, agira amarangamutima menshi kandi yumvira umutimanama we cyane. Arisanzura ariko rimwe na rimwe ahitamo kutagaragaza ibyo atekereza kuko ari umunyamakenga. Muri we, azi neza ko kubaho ari abantu, yita cyane ku kijyanye no kugira abantu mu buzima bwe.

Ariyemera gusa rimwe na rimwe ashobora kumva atihagije agakenera gusangiza ibitekerezo bye abandi bantu. Ntakunda kugaragaza ubuzima bwe bwite, mu mibanire aba ashaka gukora ibintu bituma agaragara mu bandi, ni umunyamatsiko ariko akanga umuntu wamubwira ukuri kutari kwiza kumwerekeyeho.

Ashaka gukora ibintu yitekerereje kandi ntakunda kugisha inama, iyo akiri umwana, Innocent ntakunda kuvuga, ashaka kwitabwaho cyane ndetse n’abamutera akanyabugabo. Ni umunyabwenge cyane cyane bishingiye ku kuba atajya apfa kwibagirwa. Akunze kuba ananutse, akunda guhangayikishwa n’ubuzima cyane ariko mu bucuti no mu rukundo ni indahemuka.

Innocent akunda guhuza n’abandi imbaraga kugira ngo agire ikintu ageraho, akunda kubana n’inshuti bumvikana kandi baganira ku bintu bitandukanye byerekeye ubuzima. Mu rukundo aguma hamwe, azi gutanga umwanya ku muntu akunda ndetse akora iyo bwabaga ngo amwiteho. Mu mirimo aba yifuza gukora harimo ubushakashatsi, ubwubatsi, ibaruramibare, akazi ka Leta, itumanaho na politiki.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUKIZA Innocent trent4 years ago
    Birababaje kuba misiri yatashye hi jani66
  • Innocent ndagijimana4 years ago
    Umva ibyanditswe kubusobanuro bwizina § Innocent wagirango yabyandikaga andeba uziko wagira muraba byeyi bange cyakoze ndabashimiye murakoze.ndabakunda.
  • Innocent4 years ago
    Nanjye musobanuye Innocent numvise ntacyo mubeshye.Gusa nkunda n'imodoka
  • Innocent Twahirwa4 years ago
    Umva musobanura umuntu ukw'ari pee nsanze byose aribyo pee! Thanks
  • innocent3 years ago
    muzadusobanurire dative
  • innocent3 years ago
    allah ni ukuri wagirango muba mwaturebye pe!
  • Ndikuma innocent2 years ago
    Nivyo kwr muravuz ukur p
  • Agaba innocent2 years ago
    Ubwobusobanuronibwope kukonange nitwa innocent
  • Dusengimana Augustin1 year ago
    Nibyiza rwose ibibintubirahuranezaneza ndabashimiye
  • Nikuze ange1 day ago
    Kigali_nyarugenge





Inyarwanda BACKGROUND