RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere yabitwa ba Hermann

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/09/2017 17:06
1


Hermann ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikidage, iri zina rikaba risa n’irigabanyijemo ibice bibiri: Heri, bisobanura ‘igisirikare’ (army), naho mann bisobanura ‘umugabo’ (man), ugerageje kubifatanya bikaba bisobanuye “umugabo w’umusirikare”



Imiterere ya ba Hermann

Ntakunda kuvuga menshi, ni umugwaneza kandi agira ibanga. Ntazi kuvuga mu ruhame kandi ntazi kwifata cyane no kwihangana igihe hari ikintu kimutunguye kikamushimisha cyane cyangwa kikamubabaza. Ni umunyembaraga, agira intego mu buzima kandi ni uwo kwizerwa kuko azi no gufata inshingano. Yita cyane ku buryo abantu bamubona, yishimira kuba umuntu wishimiwe mu bantu. Akunda cyane kwita ku bintu bijyanye n’akazi ke, ashoboye kuyobora kandi azi no gushyira ibintu kuri gahunda. Akunda ibintu yitekerereje kurusha gukora ibyo asabwe n’abandi. Gutera imbere kwe ni gahoro gahoro ariko ashyirwa ageze kubyo yiyemeje.

Ni inyangamugayo, akunda kubahwa kandi akanga cyane uburyarya n’ubunebwe. Arihangana cyane mu buzima iyo bibaye ngombwa gusa iyo arakaye uburakari bwe buba bukomeye cyane. Agira ikinyabupfura ariko agakunda no gutegeka. Iyo yashyize ikintu mu mutwe we ntigipfa kumuvamo, akunda ibintu n’ubwo rimwe na rimwe agira Ubuntu. Iyo akiri umwana, aba ari umuhungu ushimishije kandi utajya uteza ababyeyi ibibazo. Ni umwana uzi gufata inshingano cyane cyane yita ku bavandimwe be, aba azirikana cyane imikoro yo ku ishuri.

Ahorana inzozi zo kuzabona umukunzi yishimiye, yifuza kubaho mu mahoro kandi afata iya mbere mu kurema ubwiyunge mu bantu. Muri uku gushaka ubwiyunge ashobora kumva amabwire akaba yakumva ibintu uko bitari. Mu rukundo biramugora cyane guhitamo kuko aba afite ibintu byinshi cyane agenderaho kugira ngo umuntu amubonemo umukunzi mwiza. Kugira abana kuri we ni ingenzi cyane kandi aba umubyeyoi mwiza.

Uburyo abayeho mu muryango we bigira ingaruka cyane ku mahitamo ye ku bintu yifuza gukora. Imirimo yifuza gukora harimo ubutabera, ibijyanye n’imitako, imideli, ibijyanye n’isuku n’ibindi bisaba kwitonda no kwitegereza cyane nko guteka, ubwubatsi no gutaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mireille6 years ago
    Ubusobanuro bwazina





Inyarwanda BACKGROUND