RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa izina Sebastien

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/01/2017 7:46
1


Izina Sebastien rifite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini, ‘Sebastianus’ uyu ukaba wari umujyi wa kera wo muri Sivas, ni muri Turukiya y’ubu. Iri zina rikaba risobanura ‘uwubashywe’. Iri zina ryagiye rikoreshwa cyane kubera Mutagatifu Sebastien, umukristu wahowe Imana mu kinyejana cya 3.



 Imiterere ya ba Sebastien

Sebastien ni umuntu woroshye, wumva ibintu vuba, usobanukirwa vuba uko abantu biyumva kandi akagira amarangamutima. N’ubwo agira umutima woroshye, Sebastien amenya kwihagararaho no kudategekwa nayo ku buryo atuze ntumenye ko afite amarangamutima menshi. Ntiwapfa kumenya icyiciro umubrizamo kuko umwanya umwe uba ubona ari umugwaneza n’umunyabuntu, undi mwanya akaba umuntu wikunze cyane, undi mwanya akagaragara nk’umuntu ushaka guhorana n’abandi bantu.

Sebastien aba yumva akeneye abantu kugira ngo yiyumve nk’umuntu wuzuye mu buzima bwe gusa mu bucuti bwe avangamo kwiyemera no kwikunda. Gusa ku rundi ruhande hari igihe aba yumva akeneye kuba wenyine no kudashyira hanze ubuzima bwe bwite. Mu bucuti bwabo kandi, baba bashaka kuba ari bo bavugwa cyane kurusha inshuti zabo. Ntakunda umuntu umubwiza kwa kuri kuryana ndetse akunda kwigenga. Mu bwana bwe, Sebastien aba acecetse kandi yigunga ku buryo akenera umuntu uhora amwitayeho amutera imbaraga. Iyo mu rugo aho avuka bimeze neza, Sebastien aba umwana w’umuhanga kandi wishimye, ntapfa kwibagirwa ibyo yize kandi akenera umuntu umufasha gusubiramo ibyo yize kugira ngo abe umunyeshuri mwiza.

Ibyo Sebastien akunda

Sebastien aba yumva yahuza imbaraga n’abandi ndetse akagira inshuti nyinshi no kwishimisha nazo. Akunda ibikorwa biganisha ku bumuntu, mu rukundo aba yumva atekanye kandi azi uburyo bwo gukunda bitangaje kandi amenya kugumana uwo bakundanye, akazi aba yumva yakora ni agafite aho gahuriye n’ubushakashatsi, akazi ka leta, ibidukikije cyangwa ibijyanye n’amatungo.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sebastien bimenyimana2 years ago
    Ivyo bisobanur nivy kwel





Inyarwanda BACKGROUND