RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa izina Parfait na Parfaite

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:6/03/2017 14:09
1


Parfaite ni izina ryitwa ab’igitsina gore, abasore bo bitwa ba Parfait, iri zina rifite inkomoko mu rurimi rw’igifaransa, Parfait ni izina risobanura “Utunganye”



Imiterere ya ba Parfait na Parfaite

Parfait na Parfaite ni abantu bafite imiterere yo gukomera no gukunda abo badahuje ibitsina, ni abanyagasuzuguro, bazi icyo bashaka mu buzima kandi bazi gukurura abantu. Bakomera ku byemezo, banga umuntu ubabeshya cyangwa ubasuzugura, boroshya ubuzima, kuri bo mu buzima habaho abantu beza n’ababi kandi ababi ntajya abagirira impuhwe cyangwa ngo abateho umwanya. Akunda gutegeka cyangwa kuyobora abantu, akunda gufata inshingano.

Ntiyihangana, arahubuka, nta mpuhwe agira kandi akunda gukomeza ibintu. Akunda ibintu bikozwe neza, ni umunyabwenge kandi arakara vuba. Ariyizera, akunda gufasha abantu kandi akunda amafaranga cyane. Iyo akiri umwana agira ishyari, akunda ibintu n’amafaranga, ntapfa kwemera amakosa ye kandi akunda kuvuguruza ibyo abandi bavuga cyangwa batekereza. Agira umurongo agenderamo kandi azi kwiha gahunda kandi yumvira ababyeyi

Ibyo Parfait/Parfaite akunda

Akunda gukorana n’abandi kandi agakunda kugira inshuti nyinshi zitandukanye kandi azi kubanira neza inshuti ze. Akunda gukora ibikorwa byo gufasha. Mu rukundo aba yumva ari we wategeka. Umuntu bakundana n’umuryango we nibo aha agaciro kurusha ibindi bintu byose, azi kwita ku bana be igihe abafite kandi ni umubyeyi mwiza kurusha uko abantu babikeka. Mu mirimo aba yumva yakora harimo ubuganga, icungamari, guteka, gutaka iby’ubugeni n’ubucuzi.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iyamuremye ignace4 years ago
    Ndifuza ko mwanshakira ubusobanuro bwa Ignace





Inyarwanda BACKGROUND