RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa izina Lambert

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/12/2016 10:17
14


Lambert ni izina rifite inkomoko mu bihugu by’i Burayi cyane cyane mu Budage no mu Bwongereza, iri zina risobanura “Ubutaka buzwi” cyangwa agace kazwi. Iri zina ryagiye ryitwa abantu benshi uko imyaka yagiye itambuka, abaryitwa benshi bakaba bakomoka ku mugabane w’u Burayi.



Imiterere ya ba Lambert

Lambert ni umunyembaraga, agira ishyaka, azi gusesengura ariko akanaba gashozantambara. Ntabwo avuga menshi cyangwa ngo amenye gusabana n’abantu, agira umujinya cyane cyane iyo abona abantu batamwumva nk’uko abishaka. Azi gushyira umutima ku cyo ashaka, abantu bamubonamo inshuti nziza kandi agira igikundiro muri rusange. Iyo yafashe umwanzuro wo kwizera umuntu, amubera inshuti nziza kandi yanga ubuhemu. Yigirira icyizere kandi aba yumva ibintu atekereza kugeraho bishoboka, gusa ntazi kwihangana cyane. Azi gufata inshingano yaba mu muryango we cyangwa mu kazi ke ka buri munsi.

Iyo akiri umwana, Lambert aba yizirika ku muryango we cyane ku buryo ahora ashakisha icyawushimisha ari nako agendera ku byo umuryango we ushaka. Guhera akiri umwana, Lambert aba azi gufata inshingano kandi ababyeyi be baba bazi ko ari umwana wo kwizerwa. Ni umunyabwenge kandi kugira ngo akomeze kugumana ubwenge bwe ni ngombwa ko aba abayeho mu buzima butuje.

Ibyo Lambert akunda

Akunda amahoro mbere y’ibindi byose no kubana n’abantu mu bwumvikane. Akunda ibintu bigaragariye neza ijisho kandi akunda ubuzima bwiza. Mu rukundo, ni indahemuka gusa arafuha cyane, kubabarira umukunzi we cyane cyane igihe yamubeshye ntibiba byoroshye. Imwe mu mirimo aba yumva yakora ni ubuganga, ibijyanye n’amategeko,ubucuruzi, icungamutungo, guteka, gutaka cyangwa ibindi bijyanye n’ubugeni.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Laetitia7 years ago
    ndashaka ko mwamfasha mukansobanurira izina Laetitia.Murakoze.
  • lambert drame7 years ago
    yewe kbsa ndayamanitse gsa murambeshyeye ntabwo nkunda guteka,hhhhhhh anyway dats gud!
  • Jean claude7 years ago
    Mumbwire Jean Calude
  • lambert4 years ago
    murakoze
  • lambert4 years ago
    thanks for this information
  • Lambert wizz dula4 years ago
    Yewe murakoze gsa harutyo uvuz tutarityo
  • Isingizwe lambert3 years ago
    That's,s truth
  • Lambert TUYISHIME2 years ago
    Thx very much for this information. Ark haribyo mumbeshyeye too. Njye ntago nkunda gutaka pe!
  • lambert1 year ago
    uwo ni nge kbx
  • lambert1 year ago
    UWO NI NGE KBX
  • MUHIRWA Lambert1 year ago
    thank you for this info
  • Mudacumura lambert1 year ago
    Wagirango ninje bavuga
  • Lambert ndabitezimana1 year ago
    Niko nyene nanjye Mèze gusa ntago nkunda guteka
  • Igiraneza Lambert 10 months ago
    Nibyo ibyo byose bindangaho





Inyarwanda BACKGROUND