RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa izina Justine

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/03/2017 14:52
6


Justine ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’icyongereza, rikunda kwitwa ab’igitsina gore. Iri zina risobanura “umunyakuri”



Imiterere ya ba Justine

Justine ni umukobwa ufite imiterere itangaje, ntapfa gukururwa n’abasore kuko aba yumva ameze nkabo yaba mu mikorere ye ndetse no kwiyumvamo ubushobozi. Ntiyihangana kandi akunda kuba ari we uyobora mu bantu babana. Akunda kurwana cyangwa kujya impaka, mu miterere ye ubona ameze nk’abagabo kurusha uko agaragaza amarangamutima nk’ay’abagore. Avugira aho kandi ariyemera, akomeza umutwe ariko akaba indahemuka. Azi kubyaza umusaruro amahirwe aza mu nzira ye, ntagira imbabazi, ntazi kumviakana igihe havutse impaka kandi ntajya acikaintege.

Agira umutima wuzuye amarangamutima kandi acika integer iyo ibintu abona bimubabaza cyane. Akunda abantu ariko rimwe na rimwe akunda ubukire n’amafaranga. Ashobora kwitangira abo akunda ndetse yakora igishoboka cyose ngo abarinde. N’ubwo agaragara nk’umuntu w’umunyamahane, Justine agiira umutima woroshye kandi aharanira kumva afite umutekano kurusha ibindi byose. Ntajya yishushanya kandi iyo akiri umwana akunda imikino ngororamubiri n’ibindi bintu byose bizamo kurushanwa.

Ibyo akunda

Justine akunda ibintu bituma agera ku buzima yifuza, bivuze ko akunda akazi, n’ibindi bintu byose bitanga umusaruro ugaragarira amaso. Kuri we gutsinda ni ingenzi cyane cyane iyo ntawe ubimufashijemo. Akunda gutekereza cyane, akururwa n’ibintu biri mu isi itagaragarira amaso. Mu rukundo aba azi icyo ashaka kandi asanga umusore abona ko ufite gahunda n’imibereho isobanutse kandi bahuza ibitekerezo ushobora kubakana nawe urugo rukomeye. Arafuha cyane kandi umukobwa uwo ari we wese ugerageza kwegera umugabo we cyangwa umusore bakundana aba yikururiye ishyano kuko Justine abikurikiranira hafi. Azi kwita ku rugo rwe, amafarangta menshi ayamarira mu kwiyitaho ariko ntakunda gutanga amafaranga ayaha abandi.

 Mu mirimo aba yumva yakora harimo ijyanye n’icungamutungo, politiki, igisirikare, ingendo, itangazamakuru, amategeko, ubuganga n’ubugeni.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwonkunda Gloriose7 years ago
    izina Hyacinthe bisobanura iki
  • Fiacre 7 years ago
    muzatubwire ku zina Fiacre ,murakoze
  • ingabire justine5 years ago
    inizina niryo muntu kbx ndemeye!!!
  • Alphonse nsabimana2 years ago
    Ndakunda cyane
  • nitwa umurisa justine1 year ago
    byose nukuripe
  • Uwase justine2 months ago
    Murakoze cyane





Inyarwanda BACKGROUND