RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n'imiterere y'abitwa izina Henriette

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/02/2017 20:59
4


Henriette ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw'igifaransa, rikomoka kuri Henri cyangwa Henry, izina ryitwa abagabo. Henriette bisobanura 'umuyobozi w'urugo'



Imiterere ya ba Henriette
Henriette ni umuhanga, ntakunda kuvuga cyane, akunda gutegeka cyangwa kuyobora kandi arakara vuba. ariyemera, yigiria icyizere ku rwego rwo hejuru kandi agira inzozi zikomeye, agakunda ubukire. ahora ashakisha iterambere ndetse no kuba umuntu ukomeye. nakunda kwicara hamwe gusa akenshi usanga imbaraga ashyira mu byo akora zitangana n'umusaruro akuramo, akenshi biba bidashamaje. agira akavuyo, ni umunyamatsiko kandi ntaguma hamwe, icyo akunda uyu munsi sicyo aba agikunze ejo. akunda impinduka, ahora ashakisha umuntu bahuza mu buryo bw'ibitekerezo gusa nanone akanga umuntu umusaba kugendera mu murongo runaka.
Akunda kwigenga, kwishimisha mu buzima, agira igikundiro kandi aho ari abantu baba bifuza kumwegera. iyo akiri umwana, Henriette biba ari byiza ko areranwa igitsure kuko aba yumva ashaka ko ibyo yifuza aribyo bikorwa. agira ishyari kandi agakunda utuntu n'iyo twaba atari utwe. gusa nanone akora uko ashoboye ngo abandi bana batamubona nk'uwikunda. ntagira ubwiyunge, aranegurana kandi ahora yishyira aheza.
Ibyo ba Henriette bakunda
Akunda kubona abantu bamukunze, cyangwa se bamwitayeho, nicyo gituma akora uko ashoboye akiyitaho akanambara ibintu bihenze kugirango abantu bamwiteho. ashobor guhitamo umukunzi akurikije ubutunzi, izina afite muri rubanda n'ibindi nk'ibyo. ariko mu by'ukuri icyo aba yifuza kurusha ibindi ni urugo rurimo amahoro n'ubwumvikane. akunda ibikoresho bihenze byo mu nzu, kandi agashaka ko umugabo we amushimagiza. akunda gutember no gukorana n'umuryango we ingendo zo kumenya ahantu hashya. mu mirimo aba yumva yakor harimo icungamutungo, ubuganga, imideli n'ubugeni.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Henriette7 years ago
    Ndabashimiye, 90%nibyo rwose
  • Henriette4 years ago
    Nukuri ibyinshi nibyo peee95%nibyo
  • Eric NIYONZIMA 5 months ago
    Binteye kwifuza kugira umukunzi nka Henriette
  • Henriette 2 months ago
    Murakoze cyane ndigenzuye nsanga nibyope





Inyarwanda BACKGROUND