RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Victor

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/07/2017 16:17
3


Victor ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini, iri zina rikaba ryarakunze kwitwa abakiristu bo mu gihe cyo ha mbere. Ntiryari rimenyerewe cyane mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza kugeza mu kinyejana cya 29. Victor bisobanura “uwatsinze”.



Imiterere ya ba Victor

Victor akunda kurya, akunda kwita ku bantu, agira umutima mwiza. Azi gukoresha iyo mpano mu gutuma ababyeyi be bamufata nk’umuntu w’agaciro cyane. Ahangayikishwa no gufasah abantu ndetse no gukundwa, abangamirwa bikomeye no kuba mu rugo rutarimo ubwumvikane buhagije. Ashobora guhitam,o guhunga urugo rutarimo amahoro aho kugira ngo yibone mu mahane.

Ntiyihanganira akarengane ku buryo bishobora gutuma arakara cyangwa akababara cyane. Aterwa imbaraga n’abandi bantu ari nabyo bituma akunda umurimo ukorewe mu matsinda. Ikirenze kuri ibyo, ni byiza kumushishikariza gukomeza impano ze mu by’ubugeni n’ubuhanzi kuko bishobora kuba umusingi w’ejo hazaza habo. Ashimishwa no gushimisha abandi kuko nawe bimushimisha cyane kubona hari umuntu wishimye kubera we.

Mu rukundo, Victor ahora ashakisha umuntu yumva bahuje neza kuko kuri we urukundo ni ishingiro rya byose, guhitamo biramugora cyane kuko agira urukundo rwinshi kandi akifuza guhura n’umuntu ufite umutima wagutse wo kurwakira. Umuryango ugira agaciro gakomeye cyane kuri we kandi avamo umubyeyi mwiza. Mu mirimo yifuza gukora, Victor yifuza cyane gukora ibintu bitamuvuna cyane, ashimishwa no kuba umuryango we waba hari ubucuruzi ufite akazabuzungura. Ashobora kandi gukunda ubuvuzi n’ibindi bijyane no gufasha abantu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Victor tuyishime 5 years ago
    The name Victor is very nice. Congz to all called Victor.
  • Victor Tugirimana3 years ago
    Ndanyuzwe cyane
  • Dushimirimana victor 1 year ago
    Mwamfashije mukazancakira izina bita Landouard murakoze 🤝





Inyarwanda BACKGROUND