RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Therese

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/02/2017 16:55
6


Therese ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’igifaransa, abatagatifu Therese of Avila na Therese of Lisieux uzwi nka Tereza w’umwana Yezu baramenyekanye cyane. Theresa bisobanura ‘utiyizeye’



Imiterere ya ba Therese

Therese agira amarangamutima menshi kandi akurura abantu. Akunda gufata ibyemezo byinshi ku buzima bwe akurikije amavamutima ye. Yishima by’ukuri kandi byuzuye igihe afite umukunzi cyangwa igihe yumva ko hari abantu runaka afitiye akamaro. Ntakunda kuvuga, yoroshye umutima kandi agira ibanga cyane, cyane cyane ku buzima bwe bwite. Akunda inshuti ze, kwiyunga nawe biroroshye, akunda guhora aseka kandi agira ubuntu. Kumugira nk’inshuti ni byiza kuko aba azi amagambo akwiriye yo kubwira inshuti ze. Therese akunda amahoro no kubana n’abandi neza kurusha ibindi.

Therese ariko arahinduka cyane akaba umunyamahane cyangwa umugome igihe ahemukiwe cyangwa hari ikindi kintu gikomerekeje amarangamutima ye. Kubera uburyo agira umutima woroshye, Therese ashobora no kurakazwa cyangwa kubabazwa n’ibintu bidakomeye. Therese avugisha ukuri kandi akavugira aho nta byo guhishahisha cyangwa gutinya. Akunda umurimo kandi akamenya kubyaza umusaruro amahirwe aba abonye. Azi gufata inshingano yaba mu buzima busanzwe ndetse no mu kazi. Akunda gufasha abantu, abo akunda nabo abitaho uko bishoboka kose. Rimwe na rimwe ashobora gutekereza ko ahora ari mu kuri.

Therese akunda gukurura abantu ndetse na babandi uba ubona bakonje cyane bamwiyumvamo. Iyo akiri umwana, Therese akunda kwitabwaho. Akunda kandi kubona abantu be ba bugufi bishimye. Yanga akarengane kandi atangira gukunda inshingano akiri muto cyane.

Ibyo ba Therese bakunda

Akunda kubana n’abantu amahoro, ndetse akora uko ashoboye ngo abantu bahorna nawe bishime, yishingikiriza cyane ku rukundo rw’umuryango we. Therese abo akunda ashobora no kubitangira, ni umubyeyi mwiza ndetse n’umufasha mwiza kuwo bashakanye, gusa Therese asaba utuntu twinshi mu rukundo ndetse kubera uburyo we aba yumva yatanga igishoboka cyose ngo ibintu bigende neza, ashobora kwinuba igihe uwo ahereza urukundo we atabyitaho. Ahitamo imirimo yakora akurikije ku cyo umuryango we cyangwa inshuti ze zibitekerezaho gusa ku giti cye ashobora gukunda ibijyanye n’ubuganga, kwita ku bana, kwigisha cyangwa ubugeni.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fifi7 years ago
    Murakoze cyane kutugezaho igisobanuro cy'izina Therese.turabemera!
  • Nitwa therese5 years ago
    Ibyomuvuga nukuri
  • nitwa therese ibyo somye nukuri4 years ago
    murakize nitherese ndashaka kumenya ubusobanuro bwizina bavugamenshi
  • Therese3 years ago
    Ibyo nsomye nukuri ntaho mubeshye pe
  • Ishimwe therese2 years ago
    Murakoz cn kumpa ubusobanur bwizin therese kd iby muvug nukur ibyobyox harim iby niyumviseh xw mukomez kugubw nez!
  • Nyirahabimana therese11 months ago
    Nishimiye cyane ubu busobanuro bwizina ryanjye Kandi ndabashimiye kubufasha muduha n'ubushakashatsi mudukorera nukuri nibyiza cyane kuko bituma umuntu haribyo ahindura bityo no muri society bigenda neza Murakoze God bless you.





Inyarwanda BACKGROUND