RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Symphorien

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:26/07/2017 16:24
0


Symphorien ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikigereki, rikaba risobanura ‘guhuriza hamwe’ (Unite) cyangwa ‘gutwara’ (carry). Iri zina rikunze kwitwa abantu batuye mu bihugu bikoresha cyane ururimi rw’igifaransa.



Imiterere ya ba Symphorien

Mi umuntu utangaje kandi wuzuye amayobera ahanini  bitewe n’uko agira ibanga cyane kandi akaba adapfa kugaragaza ibyo atekereza. Ibyo kandi biza byiyongera ku kuntu azi kwigezura cyane. Aracecetse kandi ntiyita ku byo kuganira no kuvugisha abantu, agerageza guhisha amarangamutima ye ku buryo abantu bayoberwa uwo ari we. Kubaho gutya nibyo bimworohera gusa nanone abangamirwa n’uburyo bituma abantu bamufata nk’umuntu utameze nk’abandi. Akunda amahoro n’umutuzo kuko binamufasha gutekereza neza no kwitekerezaho by’umwihariko.

Agira ibitekerezo byubaka gusa kubishyira mu bikorwa no kubibyaza umusaruro usanga adakunze kubigeraho. Akunda kunenga kandi ashobora kugusekera mu by’ukuri adasetse ahubwo ari ukurenzaho. Akunze kuba ari umuhanga mu mibare, yigirira icyizere kandi kubera kuvuga macye, bituma we ahora ateze amatwi bityo ni gacye cyane wasanga ibintu byavugiwe ahantu ari ariko akaba atabyumvise. Yanga gukora ibintu ngo bigume hagati na hagati bitarangiye kandi mu buzima bwe bwose ahagarara ahantu hamwe, akunda ikintu cyangwa akacyanga, ashobora kuba umuntu ukomeye ku myemerere y’idini cyangwa akaba umuhakanyi.

Imiterere ye ikunze gutangira kugaragara cyane iyo atangiye kuba umuntu mukuru, iyo akiri umwana Symphorien aba yitonda cyane kandi ari intangarugero gusa akunda kuba ari wenyine agashaka ibyo ahugiraho yaba gusoma ibitabo cyangwa ibindi bituma aba ari wenyine. Ni byiza kumushishikariza kwegera bagenzi be gusa ntakunda ko ababyeyi be bamugaragariza amarangamutima igihe ari mu bandi.

Symphorien n’ubwo agaragara nk’umuntu ukonje kandi udakunda abantu, agira urukundo rukomeye ku kiremwamuntu. Ni umugwaneza kandi agerageza gufasha abandi. Mu rukundo arashidikanya cyane gusa urukundo rusobanuye byose kuri we, atinya kubabazwa narwo. Ni umwe mu bantu bizera ko ari byiza kuba wenyine aho kuba kumwe n’inshuti mbi. Mu mirimo yifuza gukora harimo ijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho, uburezi n’amategeko. Ashobora kandi gukunda ibijyanye na filime n’amakinamico, ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ubukerarugendo.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND