RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Sonia

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:1/04/2017 9:14
2


Sonia ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikigereki, rikunze kwitwa abantu bo mu bihugu byo muri Aziya no mu Burusiya. Iri zina risobanura ‘ubwenge’



Imiterere ya ba Sonia

Sonia nta muntu n’umwe ajya yishingikirizaho, iyo akigera ahantu ashobora gutangaza abantu ahasanze bitewe n’uburyo yita ku bintu byose kandi akamenya kuvugisha abantu mu cyiciro barimo. Ntakunda kumva ibitekerezo by’abandi, aba yumva yihagije kandi aterwa ishema no kugira ibyo ageraho nta muntu ubimufashijemo. Ashobora gushidikanya ndetse ntiyiyizere ariko agerageza kubihisha ndetse agira amarangamutima menshi ariko atagaragara inyuma. Yishimira gukundwa ndetse no gukora ibintu bituma abantu bamukunda. Kuba inshuti ye ni byiza kuko igihe cyose umukeneye akugoboka atazuyaje, azi kuvuga amagambo atanga ihumure, gusa we atoranya inshuti kuko ntapfa kwizera abantu kandi aha umwanya umuntu yizera yahisemo kubera impamvu runaka.

Akunda akazi gusa nanone akazi ke kagenda neza ari uko afite umubano mwiza n’abantu akorana nabo, abo mu muryango we ndetse by’umwihariko n’umukunzi we. Iyo akiri umwana, Sonia agira ubwigunge kandi ntapfa kuvuga uko yiyumva. Ni umwizerwa kandi agira ibitekerezo byiza. Ababyeyi be biba byiza iyo bamutoje kuvugisha abantu, Sonia atangira gutekereza ku buzima bw’ahazaza akiri umwana cyane, ahangayikishwa n’bibiazbo by’ubuzima mu gihe abanfi bana baba bagitekereza ibintu bidakomeye.

Sonia akunda kuba ari wenyine no kwitekerezaho. Akunda gahunda ndetse no kubahiriza igihe. Akunda ibintu bidasanzwe, agira ibanga cyane kandi ntajya ahemuka, ibi abikora yaba ku nshuti ze ndetse n’umukunzi we. Akazi aba yumva yakora ni akajyanye n’ikoranabuhanga, ubuganga, ubumenyi bw’ikirere, imitako, imideli ndetse n’ibindi bijyanye n’ubugeni.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sonia2 years ago
    Ndumva mwaduha ubusobanura n'imiterere ya ba Jean D'amour
  • dukundimanaseleman@gmail.com7 months ago
    Sonia ese ubwigwaniki Kobo bavugisha ukuricyx





Inyarwanda BACKGROUND