RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Samantha

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/06/2017 12:05
1


Samantha ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’igiheburayo, iri zina rivugwaho kuba rikomoka muri ‘Samuel’, izina ryitwa abagabo, risobanura “Imana yarumvise” mu kirimi cyitwa Aramaic risobanura “Utega amatwi” naho mu kigereki risobanura “ururabo”



Imiterere ya ba Samantha

Samantha ni umuntu uhindagurika cyane, arashimishije, ababara vuba, akunda imirimbo y’abagore, aba ameze nk’abana bato, agwa neza kandi ni umugore ushoboye, azi kureshya abantu kandi aranatinyuka. Ashobora kugaragara nk’umuntu ucecetse utavuga menshi cyane cyane akabikora ku bushake afite ikintu ashaka kugaragaza. Kuri we, ni ngombwa kuba amerewe neza mu buryo bw’amarangamutima kugira ngo abone kwigirira icyizere. Iyi ari mu bantu yisanzuyeho, Samantha ashobora gusakuza no kuganira cyane kuko aba yumva yisanzuye. Aha agaciro ubucuti kandi yumva ko kugira incuti bisaba ko nawe ubanza ukaba incuti nziza, amenya gutega amatwi incuti ze,kwishyira mu mwanya wazo ndetse no kuzibikira ibanga.

Agira urwenya akunda gukoresha cyane kugira ngo agaragarize incuti ze ko adahangayitse, cyangwa mu gusetsa abantu bisanzwe. Iyo akiri umwana, ni ngombwa ko ababyeyi be bamugaragariza urukundo no kumufasha kumva ko atekanye, kumushishikariza  guhanga udushya no kumutera akanyabugabo mu kumunya indimi z’amahanga kuko biba biri mu mpano ye. Samantha akunda gusoma, arirekura mu mivugire ye kandi akunda kuganira n’abantu.

Akunda kandi kwitabwaho, gukurura abagabo. Agira inzozi zo kuba umuntu w’icyitegererezo. Kuvugira mu bantu benshi no kugaragaza ibitekerezo bye. Yifuza kugira umukunzi uhamye bakundana byuzuye, akunda udushya no gutembera. Kuri we ubuzima ni nk’umukino kandi yiyizera mu kumenya kuwukina. Ahantu ari, yaba mu birori cyangwa ku kazi, agaragara nk’uw’ingenzi ku buryo  iyo adahari bumva hari ikintu kibura. Iyo amaze kuba umubyeyi, aba azi inshingano ze. N’ubwo akurura abagab o kandi akagaragara nk’umuntu byoroshye kumwegera, Samantha ntiyoroshye kuko ntapfa kujya mu kintu atizeye ko kizagenda 100% nk’uko abiteganya.

Mu mirimo Samantha yifuza gukora harimo iy’ubugeni, siporo, ubukerarugendo, ububanyi n’amahanga n’ubuvuzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Clemence6 years ago
    Muzadusobanurire( Miguel ) muzaba mukoze cyane ndumukunzi wany





Inyarwanda BACKGROUND