RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Saleh

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:6/08/2018 15:32
1


Saleh ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’icyarabu, rikunze kwitwa abo mu idini ya Islam. Iri zina tugenekereje mu Kinyarwanda rishatse gusobanura ‘Ufite imyitwarire myiza’ (righteous, virtuous) [reba Qur’an 26; 83] . Saleh kandi ni izina ry’intumwa ya Allah (reba Qur’an 7: 75).



Imiterere ya ba Saleh

Saleh ni umunyagikundiro, abakobwa n’abagore bamukunda kubi, yigirira ikizere ku rwego rwo hejuru kandi yoroshya ubuzima akaba n’umuntu ushoboye. Yanga umuntu umushyiraho igitutu cyangwa itegeko kandi amenya cyane kwiyegereza abantu no kugirana imishyikirano igamije inyungu (negotiation). Agira ibakwe kandi ntiwamenya icyo atekereza ku bintu, agira amarangamutima cyane kandi ata umutwe ku buryo bworoshye (nervous). Ashyira umutima we wose ku byo akora, arakara kandi agahubuka ku buryo bworoshye gusa afite uburyo butangaje bwo kwigarura no kwicunga iyo abishatse.

Akunda kwigenga ndetse no gutanga amategeko, yirebaho cyane kandi ibintu byose aribanza, agira intego ndetse azi no guhanga udushya, buri gihe aba afite ibitekerezo bishya n’ibintu byo gukora. Iyo akiri umwana, Saleh aba ari umuhanga kandi agira imico myiza. Akunze kuba afite impano mu biganza bye cyane cyane mu bijyanye n’imikino gusa ntawe uba uzi niba azabibyaza umusaruro. Aba ari umunaybwenge kandi yitegereza ibintu byose, harimo n’amakosa y’ababyeyi be cyangwa integer nke zabo. Aba akomeye ku bwisanzure bwe kandi agakunda kuba yategeka n’ubwo rimwe na rimwe yabikoresha mu buryo butari bwiza.

Ibyo Saleh akunda

Akunda kuba afite abantu runaka mu buzima bwe kandi agerageza kubagumana, kuvugana n’abantu ni ikintu gikomeye ku buzima bwe. Akunda gutembera ndetse ashaka ubucuti n’imikoranire mbere ya byose. Amenyera vuba impinduka kandi nta kintu kijya gipfa kumutambamire ku buryo abona ko nta bundi buryo buhari, ahora afite igisubizo. Muri we, ni umuntu ukorwaho cyane n’ibiba kandi agira ubumuntu no kwita ku bantu, mu rukundo aba yoroshye umutima cyane ku buryo niba mukundana biba byoroshye cyane ko undi muntu yamuyobya akamugutwara we ataramenya n’ibyabaye! Saleh yishimira gukora akazi gatuma aba ari we uyoboye cyangwa utanga amabwiriza cyane cyane yakora ibijyanye n’itumanaho, guhagararira abantu mu nkino,  kuba umukinnyi wa filime, umwarimu, umuhanga mu mbwirwaruhame, umukozi wa leta, umunyamakuru, umuririmbyi cyangwa ibindi byose byaba birimo kugendagenda cyangwa ubucuruzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sale musabyimana4 years ago
    are mwazashyira number y whtsapp tukajya twungurana ibitekerezo





Inyarwanda BACKGROUND