RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Rosalie

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/09/2017 19:01
0


Rosalie ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini ariko rikaba rikunze gukoreshwa n’abavuga ururimi rw’igifaransa. Iri zina risobanura “ururabo rw’iroza”



Imiterere ya ba Rosalie

Rosalie ntakunda kuvuga, ukimubona bwa mbere ntiwamenya uko umusobanura. Ni umuhanga, arashishoza kandi ntajya afata imyanzuro ihubukiwe. Kubera ukuntu acecetse kanda atagaragaza ikimurimo, Rosalie bituma abantu batekereza ko yaba atari umuntu mwiza. Ahora yihuta gusa wareba umusaruro w’ibyo yagezeho ugasanga uri hasi. Ahangayikishwa cyane kugera ku buzima bwuzuyemo amahoro.

Iyo akiri umwana, ni byiza cyane kumuhozaho ijisho kuko akunda kwigunga. Akenera ubufasha mu guteza imbere imibanire ye n’abandi bana kuko we ahora yigunze ndetse akiyumvamo kuba atandukanye n’abo mu kigero cye. Acika intege vuba kandi akunze kurwaragurika. Akunda cyane kumara umwanya munini ari wenyine mu mutuzo gusa rimwe na rimwe ashimishwa no kuba kumwe n’inshuti ze bishimana.

Agira umutima woroshye, umwanya umwe umubona yisanzuye kandi aganira, undi mwanya ukamubona acecetse kandi ari mu bitekerezo byinshi. Akunda imirimo ijyanye n’ubumenyi, umuco, imyambarire, kwigisha ndetse n’itumanaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND