RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Robin

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:1/03/2017 21:01
2


Robin ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikidage, rikaba risobanura ‘kurabagirana’. Iri zina rishobora kwitwa abakobwa n’abahungu.



Imiterere ya ba Robin

Robin akunda kuvugisha abantu, biroroshye kumwisanzuraho kandi akunda inshuti. Akunda kwambara neza ndetse no kwambara ibintu bituma akurura abantu, ni umusirimu, yakira abamugana neza, kandi aba yumva ashaka kuba umuntu udasanzwe, ashaka kuba umuntu utandukanye n’uko abandi bameze.

Ashobora gufasha abantu, kwigwizaho inshuti no kuba isoko y’ubwiyunge kuko kuri we ni yo nzira nziza kandi yoroshye yo kugira abantu bamwitaho. Azi kuzuza inshingano zaba izo ku kazi cyangwa mu buzima bwe busanzwe, ababazwa no kubona adashoboye ikintu runaka. Yanga kubabara. Ashobora guhunga ubuzima bw’umuryango we iyo abona butari bwiza cyangwa se akaba yahitamo kwitangira uwo muryango.

Iyo yiyemeje gufata inshingano, akora uko ashoboye akagera ku byo ashaka, azi kurwanirira abantu akunda kandi ashobora kwiyibagirwa kubera abandi. Ntapfa kubabara ariko iyo ababaye arababara cyane. Iyo akiri umwana, Robin aba akeneye urukundo, atinya abantu b’abanyamahane kuko we aba ari umunyamahoro. Iyo abona ababyeyi be cyangwa abandi bamurera ari abanyamahane cyane cyangwa akiyumvamo ko batamukunda, Robin ashobora gushakira ubuhungiro mu bandi bantu.

Ibyo ba Robin bakunda

Robin akunda umuziki no kubyina, akunda ubwisanzure, ubwigenge, udushya n’ibintu bidasanzwe bizwi. Akunda impinduka, gukora ingendo, yanga guhura n’ibibazo bimukomereye, kwihangana kwa Robin ni guke, acika intege rimwe na rimwe. Mu rukundo ntiyikomeza, agira ibitekerezo byubaka gusa kumushimisha ntibyoroshye kandi amahitamo ye nayo aragoye.

Ashobora kumara igihe kinini cyane ari gushidikanya bitewe n’uko yumva atabyizeye neza cyangwa se bitewe n’uko akomeza kubona ibintu runaka atishimiye ku muntu ari kugerageza gukundana nawe. Imirimo Robin aba yumva yakora ni ijyanye n’ubukerarugendo, itangazamakuru, ibifite aho bihuriye n’ubwiza, ubugeni, ubuganga, ubutabera n’ibindi bifite aho bihuriye no gufasha abantu.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mimi7 years ago
    Mwambwira luccin icyo bisobanura
  • hakizimana theoneste7 years ago
    muzansobanurire izina theoneste.





Inyarwanda BACKGROUND