RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Richard

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/04/2017 13:26
13


Richard ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikidage, igifaransa n’icyongereza. ‘Ric’ bisobanuye ‘umuyobozi, umwami’ hanyuma ‘hard’ bigasobanura ‘ukomeye, umunyembaraga’, ubwo bigiye hamwe Richard bisobanura “Umuyobozi ukomeye”



Imiterere ya ba Richard

Arashimishije, ni umusirimu mu migaragarire, akunda gukora ibintu bituma abantu bamushima kandi akunda abantu bagira amarangamutima menshi, beza ku mubiri kandi basirimutse. Agira ibanga cyane, ntupfa kumenya icyo agamije mu byo akora kandi ibyo ateganya byose abigira ibanga rye rikomeye. Richard ashobora kumwenyurana uburyarya, akunda akazi, ni umunyabwenge kandi azi gushyira ibintu kuri gahunda by’umwihariko. Azi gushishoza no gusesengura ariko akamenya no kunegurana, akunda ibintu bikozwe neza cyane.

Akunda gushidikanya kandi mu rukundo aritonda cyane agategereza umuntu yumva koko bahuje muri byose. Akunda guhora yunguka ubumenyi, akunda ubuzima bwiza, iyo akiri umwana Richard akunda gufasha bagenzi be, afata inshingano kandi ahora aharanira kuba uwa mbere mu maso y’ababyeyi be.

Richard akunda ibintu byiza, akunda gutsinda, akunda inshingano kandi akanishimira kuba ahantu akunzwe. Ariyemera rimwe na rimwe kandi agashimishwa no kubona abakobwa bamwirukaho. Mu rukundo akururwaiza bugaragara inyuma n’ubwo utavuga ko atita ku myitwarire n’imyemerere y’uwo bakundana. Ibi rero bituma guhitamo mu rukundo bimugora cyane, gusa iyo abashije kubaka aba ashaka ko umugore we aba umuntu ushoboye imirimo yo mu rugop cyane cyane guteka. Imirimo Richard aba yumva yakora ni ukuba rwiyemezamirimo, guteka, ibifite aho bihuriye no gukora isuku n’ubuganga.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • trump augustin7 years ago
    murakoze cyane kuribyo bisobanuro byiza muduhaye. muzadushakire kubiranga ba "Augustin"
  • iradukunda patrick7 years ago
    murakoze cyane kandi muratunezeza pee mwazadushakiye ibisobanuro ku izina patrick??
  • Mukayiranga Gisèle Axelle 7 years ago
    Muzatubwire :Gisèle, Nicaise,Aubin. Murakoze
  • Gisèle7 years ago
    Muzatubire na Gisèle, Nicaise,Aubin. Murakoze
  • bikorimana7 years ago
    Muzatubwire Innocent
  • SHYAKA Richard 7 years ago
    Hhhhhhhhhhh! Murakoze cyane! ibi bintu ni byo kbsa nka 98%. Ndabyemeye nkanjye Richard kbsa
  • Richard Niyomukiza5 years ago
    Eeeeeeeee nukuri murakoz cyan menye ubusobanuro bw'izina ryange uko mwabivuz niko meze 96%
  • Banguwiha Richard4 years ago
    Murakoze cyane turabashimiye Ku ibisobanuro by'izina ryanye gusa ndabona ryose aribyo pe 95% mukomeze aho.
  • richard twizeyumukiza4 years ago
    Murakoze cane nanj nk 99%nivy vrmt ntanakimw kitarico kand kitarambak
  • Richard niyibizi1 year ago
    Egooo above 90% is true
  • RICHARD1 year ago
    murakoz kutubwir ibisiguro vya ric,hard
  • Ngirimana Richard1 year ago
    Hhhhhh,murakoze cyane kutubwira bihagije igisobanuro cyacu,imiterere, Imyitearire,nukuri turabashimiye.
  • Mugisha 8 months ago
    Mwakoze cyane kudusobanurira.





Inyarwanda BACKGROUND