Richard ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikidage, igifaransa n’icyongereza. ‘Ric’ bisobanuye ‘umuyobozi, umwami’ hanyuma ‘hard’ bigasobanura ‘ukomeye, umunyembaraga’, ubwo bigiye hamwe Richard bisobanura “Umuyobozi ukomeye”
Imiterere ya ba Richard
Arashimishije, ni umusirimu mu migaragarire, akunda gukora ibintu bituma abantu bamushima kandi akunda abantu bagira amarangamutima menshi, beza ku mubiri kandi basirimutse. Agira ibanga cyane, ntupfa kumenya icyo agamije mu byo akora kandi ibyo ateganya byose abigira ibanga rye rikomeye. Richard ashobora kumwenyurana uburyarya, akunda akazi, ni umunyabwenge kandi azi gushyira ibintu kuri gahunda by’umwihariko. Azi gushishoza no gusesengura ariko akamenya no kunegurana, akunda ibintu bikozwe neza cyane.
Akunda gushidikanya kandi mu rukundo aritonda cyane agategereza umuntu yumva koko bahuje muri byose. Akunda guhora yunguka ubumenyi, akunda ubuzima bwiza, iyo akiri umwana Richard akunda gufasha bagenzi be, afata inshingano kandi ahora aharanira kuba uwa mbere mu maso y’ababyeyi be.
Richard akunda ibintu byiza, akunda gutsinda, akunda inshingano kandi akanishimira kuba ahantu akunzwe. Ariyemera rimwe na rimwe kandi agashimishwa no kubona abakobwa bamwirukaho. Mu rukundo akururwaiza bugaragara inyuma n’ubwo utavuga ko atita ku myitwarire n’imyemerere y’uwo bakundana. Ibi rero bituma guhitamo mu rukundo bimugora cyane, gusa iyo abashije kubaka aba ashaka ko umugore we aba umuntu ushoboye imirimo yo mu rugop cyane cyane guteka. Imirimo Richard aba yumva yakora ni ukuba rwiyemezamirimo, guteka, ibifite aho bihuriye no gukora isuku n’ubuganga.
TANGA IGITECYEREZO