RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba René

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/10/2017 8:45
4


René ni izina rikunze kwitwa abo mu bihugu bivuga ururimi rw’igifaransa ndetse n’icyesipanyolo. Iri zina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini “Renatus” bikaba bisobanura “Uwavutse bundi bushya” (Born again)



Imiterere ya ba René

Arashimishije, akurura abantu kandi agira imyitwarira ituma abantu bamwizera. Azi gukurura abagore, ni umunyamayobera kandi ashimishwa no gukora ibituma abantu bishima bakanamukunda. Yita cyane ku muryango we kuko ikintu ashyira imbere ari ukumva ko afitanye nawo ubwimvukane n’ubwo byamusaba kuba igitambo. Ni umuhanga mu kwihanganisha abantu kandi inshingano ze azishyira ku mutima cyane. Iyo afite umuryango wuzuyemo ibibi byinshi, ashobora guhitamo kwitandukanya nawo agahitamo inzira y’ubwikunde no kudafata inshingano ze.

René akunda ibintu bikozwe neza kandi iyo akunze ikintu cyane acyizirikaho. Ibi bigaragarira mu buryo yambara ndetse n’uko yita ku bantu akunda. Ikintu cya mbere aba ahazne amaso ni ugukora ibyo agomba gukora byose kugira ngo agere ku ntsinzi, hato atazishinja kwirara. Akunda gutegeka incuti ze n’abamuri hafi, arigenga kandi akunda imoinduka. Akunda guhangayika cyane cyane iyo hari ikintu ari gushaka gukora ntigikunde. Akururwa n’ibintu bijyanye no gutembera cyangwa guhindura ibihugu, iyo akiri umwana aba yumva yihagije gusa agashaka kugaragarizwa urukundo. Ntiyita ku by’inshingano n’imirimo yo mu rugo.

Aharanira inyungu ze cyane cyane iyo bigeze ku birebana n’ejo hazaza he, agira ibitekerezo bihamye, ashaka kuba uwa mbere muri byose ku buryo abantu bamwitaho. Ashobora gutanga cyangwa gufasha gusa ibyo ntibikuraho kamere ye yo kwikunda. Kwishimisha n’urukundo bifata umwanya munini mu buzima bwe gusa ibyo kuba indahemuka ntabikozwa. Arategeka kandi agashaka kuba ari we ugena uko bigenda mu mubano we n’uwo bakundana. Mu mirimo ashobora gukunda harimo ijyanye no guteka, iby’amahoteli, ubuvuzi ndetse n’ubukerarugendo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ME6 years ago
    Nguwo umusore dukundana! abayumva ko ariwe ugomba gufata umwanzuro kukintu runaka hagati yacu kandi simuvuguruze kuko iyo mbikoze abyita agasuzuguro
  • RENE2 years ago
    Cyakora izina niryo muntu kbs gusa nabasabaga koko mwadushakira ubusobanuro bwizina cricia kuko ubu maze kubisabwa nabantu beshi ko nabashakira ubusobanuro bwaryo Murakoze
  • Ishimwe Rene2 years ago
    Ngewe nitwa rene arik mubyo mwabuze byox numvantanakimwe duhuriyeho
  • Ndizihiwe Rene1 year ago
    Murakoze cyane nsanze neza neza bisa nuburyo mbayeho knd ndishimye cyane





Inyarwanda BACKGROUND