René ni izina rikunze kwitwa abo mu bihugu bivuga ururimi rw’igifaransa ndetse n’icyesipanyolo. Iri zina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini “Renatus” bikaba bisobanura “Uwavutse bundi bushya” (Born again)
Imiterere ya ba René
Arashimishije, akurura abantu kandi agira imyitwarira ituma abantu bamwizera. Azi gukurura abagore, ni umunyamayobera kandi ashimishwa no gukora ibituma abantu bishima bakanamukunda. Yita cyane ku muryango we kuko ikintu ashyira imbere ari ukumva ko afitanye nawo ubwimvukane n’ubwo byamusaba kuba igitambo. Ni umuhanga mu kwihanganisha abantu kandi inshingano ze azishyira ku mutima cyane. Iyo afite umuryango wuzuyemo ibibi byinshi, ashobora guhitamo kwitandukanya nawo agahitamo inzira y’ubwikunde no kudafata inshingano ze.
René akunda ibintu bikozwe neza kandi iyo akunze ikintu cyane acyizirikaho. Ibi bigaragarira mu buryo yambara ndetse n’uko yita ku bantu akunda. Ikintu cya mbere aba ahazne amaso ni ugukora ibyo agomba gukora byose kugira ngo agere ku ntsinzi, hato atazishinja kwirara. Akunda gutegeka incuti ze n’abamuri hafi, arigenga kandi akunda imoinduka. Akunda guhangayika cyane cyane iyo hari ikintu ari gushaka gukora ntigikunde. Akururwa n’ibintu bijyanye no gutembera cyangwa guhindura ibihugu, iyo akiri umwana aba yumva yihagije gusa agashaka kugaragarizwa urukundo. Ntiyita ku by’inshingano n’imirimo yo mu rugo.
Aharanira inyungu ze cyane cyane iyo bigeze ku birebana n’ejo hazaza he, agira ibitekerezo bihamye, ashaka kuba uwa mbere muri byose ku buryo abantu bamwitaho. Ashobora gutanga cyangwa gufasha gusa ibyo ntibikuraho kamere ye yo kwikunda. Kwishimisha n’urukundo bifata umwanya munini mu buzima bwe gusa ibyo kuba indahemuka ntabikozwa. Arategeka kandi agashaka kuba ari we ugena uko bigenda mu mubano we n’uwo bakundana. Mu mirimo ashobora gukunda harimo ijyanye no guteka, iby’amahoteli, ubuvuzi ndetse n’ubukerarugendo.
TANGA IGITECYEREZO