Patrick ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’icyongereza. Iri zina risobanura ‘uwiyubashye’ (noble). Mu baromani habagaho ibice bibiri, rubanda rusanzwe (commoners) ndetse n’abiyubashye cyangwa abakomeye (patricians, aristocrats). Uyu munsi kiliziya irizihiza Mutagatifu Patrick.
Imiterere ya ba Patrick
Patrick arashimishije, akurura abantu kandi afite imiterere ikundwa n’abantu bigatuma aba uw’igikundiro aho ari. Akunda gukora ibituma ashimisha abantu kandi bakamukunda. Akunda umuryango we kandi yifuza kubana nawo mu mahoro kabone n’ubwo byaba bisaba kwitanga. Azi kwita ku bantu, gufasha ndetse inshingano ze azifata nk’ibintu bikomeye byo kwitabwaho cyane. Iyo umuryango we utabayeho mu buzima bwo kuganira no kungurana ibitekerezo Patrick ashobora guhitamo kuwuhunga no kuba nyamwigendaho ntiyite ku bo mu muryango we. Patrick akunda ibintu bikozwe neza, yita ku nshingano ze cyane kandi aho ari hose aba ashaka ko abo bari kumwe bumva ibitekerezo bye.
Patrick akunda impinduka, ahora yihuta kandi ahora ashakisha umuntu bahuza umwumva kandi umushyigikira. Iyo akiri umwana, Patrick aba yumva yihagije kandi yigirira icyizere, gusa aba yumva akeneye urukundo no gushyigikirwa n’abo mu muryango we, ni byiza kumuha inshingano kuko bimufasha kudakurana kwiyemera no kuba umunebwe.
Ibyo Patrick akunda
Patrick akunda kuba mu mwanya w’ubuyobozi, akunda kwita ku bantu, agira ibitekerezo kandi aba ashaka ko abantu bamubona nk’umuntu w’icyitegererezo. Ni umugwaneza gusa rimwe na rimwe ariyemera. Kwishimisha no kugira umukunzi ni ibintu aha agaciro gakomeye mu buzima bwe, abakobwa baramukunda kandi ibi bishobora gutuma acikwa akaba yaca inyuma umukunzi we. Mu rukundo aba yumva yaba afite ubushobozi bwo kwerekana ko ashobora ibintu hafi ya byose umukobwa yamwifuzaho, kandi azi gukunda no kwita ku mukunzi we mu buryo bushimishije. Mu mirimo aba yumva yakora, harimo ijyanye n’ubugeni, guteka, ubuganga n’ibindi byose bifite aho bihuriye no kwita ku bantu.
TANGA IGITECYEREZO