RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Miguel

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/06/2017 18:28
5


Miguel ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’icyespanyolo, ni izina Michael riba ryahinduwe mu Cyespanyolo. Iri zina risobanura ngo ‘Ni nde waruta Imana?’



Imiterere ya ba Miguel

Miguel ni umunyembaraga, yigirira icyizere, ni umunyamatsiko, agira amakenga kandi ntapfa kwizera abantu. Ba Miguel iyo bavutse ku itariki 4, 13, 22 cyangwa 31 z’ukwezi kwa 4 bakunze kuba abantu bashyira mu gaciro, guhitamo ibintu byiza, gukunda akazi kandi acisha bugufi, aratuje. Iyo yavutse ku itariki 5, 8, 14, 17, 23 na 26 mu mezi y’ukwa 5 n’ukwa 8, Miguel ashobora kuba umunyamahane, nta kinyabupfura agira, akunda gutegeka kandi yanarwana. Akunze kuba agira imbaraga kandi azi kwirwanaho.

Miguel ashobora kuba umuntu wiyemera, azi gukurikira icyo ashaka mpaka akigezeho ku buryo ashobora no gufunga umutwe bikomeye kandi ntajya apfa kwemera amakosa ye. Miguel agira umwete yaba mu mirimo y’amaboko cyangwa iy’ubwenge, mu bucuruzi ndetse no mu buyobozi.  Iyo akiri umwana, Miguel akunda guhakana cyane ndetse no kwanga ibintu, ntiyemera amakosa kandi ntamenya no guca bugufi ngo asabe imbabazi. Arihangana, akunda kwigenga, ibi bimufasha guhitamo icyo azakora amaze kuba mukuru.

Miguel ikintu cya mbere kimushimisha ni ugutegeka no kuba afite abantu runaka ayobora. Umuntu bakundaga agomba kuba zi kwihangana no kumvikana kugira ngo ashobokane n’imyumvire n’imyitwarire ye. Miguel arafuha, arahindagurika kandi ntagira marangamutima menshi, gusa mu rukundo wamwizera, mu bihe bikomeye Miguel amenya gukomera no kubyitwaramo neza kandi aba yiteguye kugufasha uko ashoboye kose. Imirimo aba yifuza gukora harimo politiki, umutekano, ubucuruzi, imikino ngororamubiri n’ibijyanye n’ikoranabuhanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Urakoze cyane kudusobanurira turabakunda
  • cyubahiro6 years ago
    Mwadufasha mukadusobanurira aya mazina ziadah, kretia, enzor
  • maman Miguel 6 years ago
    Ariko UVP rwose ukaba usobanuye izina rya Miguel!! Uzasobanure nirya maman Miguel c sha!! @Udahogora peace vanessa.
  • Elanne4 years ago
    Ubusobanuro
  • nezerwa julu umuhuza miguel6 months ago
    miguel mbona ashoboye kd aba azi ubwenge cyane





Inyarwanda BACKGROUND