RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Michelle

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/07/2017 9:01
1


Michelle ni izina ryitwa ab’igitsina gore, rifite inkomoko mu rurimi rw’igifaransa, iri zina rikaba risobanura ngo “Ni nde wasa n’Imana” cyangwa “Ni nde wamera nk’Imana”



Imiterere ya ba Michelle

Michelle aracecetse gusa ashobora kwisanzura no kuvuga igihe ari kumwe n’abantu bamenyeranye. Yitondera buri kintu cyose kandi arigengesera. Agaragara nk’umuntu ufite umutima woroshye kandi w’umutesi gusa ibibazo bye akenshi arabyimenyera. Akunda kugaragaza uruhande rwe rwiza kandi yanga kugira umuntu abangamira amubwira ibibazo afite. Ibi bisobanura ko uko agaragara biba bitandukanye cyane n’uwo ari we by’ukuri. Kugira icyo avuga atanga igitekerezo mu buryo bwo kwandika cyangwa mu mbwirwaruhame biramworohera ariko muri byinshi avuga agerageza kudashyiramo ibimwerekeye. Agira amarangamutima menshi gusa yanga kubigaragaza, ibi bituma abantu bamufata nk’aho akonje, cyangwa se nta marangamutima agira.

Gupfa kumenya Michelle biragoye kuko arisanzura cyane ariko mu bwisanzure bwe agerageza cyane guhisha ibyo atekereza ndetse n’uwo ari we bya nyabyo, arahindagurika ariko ikintu ahora yifuza kurusha ibindi ni ukumva atekanye kandi akimara amatsiko ku bintu bitandukanye. Michelle akorwaho n’ibintu vuba, ababara ku buryo bworoshye, ashobora gufata ibintu uko bitari cyane cyane kubera ko atigirira icyizere cyane. Abika inzika kandi kubabarira biramugora. Iyo akiri umwana, Michelle ntakunda kwisanzura ku buryo iyo ababyeyi be batabimutoje cyangwa ngo bamujyane mu bintu bituma ahura n’abandi bantu, Michelle akura ari umuntu utisanzura. Akunda guhabwa impano no gutunga ibintu bitandukanye ariko ntakunda kugira uwo babisangira.

Michelle akunda kurangarirwa n’abantu ndetse akunda kwitabwaho. Akunda kuba ahantu abantu bose bamutekerezaho yaba mu kazi akora cyangwa mu buzima busanzwe. Mu rukundo, Michelle arikunda kandi akurura yishyira, aba ashaka kuba ari we ugira ijambo kandi ibitekerezo bye nibyo bijya imbere. Yifuza gukundwa cyane n’umukunzi we kandi iby’urukundo rwe abiha umwanya ukomeye.  Mu mirimo yifuza gukora harimo ibituma abasha gutanga ibitekerezo, nk’iyamamazabikora, kuririmba, kwigisha ndetse n’akazi kadasaba gutegekwa cyane.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Keza6 years ago
    Ibi nibyo kbsa uwo nzi niko ateye! Murakoze wagira ngo muramuzi neza!..





Inyarwanda BACKGROUND