RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Marianne

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:30/01/2017 14:04
2


Marianne ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’igifaransa, ribumbatiye amazina abiri ariyo Marie na Anne, Marie bisobanura ‘inyanja y’umubabaro’ naho Anne bikaba bisobanura ‘ubuntu bw’Imana’.



Imiterere ya ba Marianne

Marriane akunda kuvugisha abantu, biroroshye kumenyerana nawe, agira igikundiro kandi agakunda abantu ariko akamenya uburyo atagaragaza ibyo atekereza cyangwa amarangamutima ye cyane. Ibintu bye byose biraringaniye, ntapfa kwikomeza cyane cyangwa kwirekura cyane nyamara agakunda gusangira n’abandi ibitekerezo gusa ntakunda gushyira ubuzima bwe bwite ku mugaragaro. Agira amahane atari menshi, nta buryarya agira kandi avugisha ukuri ntanatinya kukubwira ibitagenda ako kanya adaciye hirya no hino. Akunda umutekano no kubaho yizeye ko afite ibyo akeneye byose, ibi anabigenderaho cyane mu mahitamo y’uwo agomba gukunda, niba koko ari umuntu uzamufasha kubona uwo mutekano yifuza.

Iyo yamaze kukugirira ikizere. Ashobora kukwisanzuraho cyane ndetse akanavuga ibintu byinshi igihe muri kumwe kuko ntaba akwishisha, akunda kwigenga no gukora ibintu bimushimisha. Ahorana ikizere, ahora ashaka ibyishimo kandi iyo abonye uburyo amenya gukora ibintu bituma yishima uko abyifuza ndetse abantu bamuba hafi bamubona nk’umuntu uzi kwishimira ubuzima. Akunda kunguka ubumenyi bushya kandi agira amatsiko . iyo akiri umwana ntakunda ibintu bimurushya ndetse ntaba ari hamwe, ni byiza ko ababyeyi bamuba hafi bakamukurikirana. Akunda ibintu birimo guhanga udushya, amakinamico ndetse no kumenya indimi z’amahanga.

Ibyo ba Marianne bakunda

Marianne ni umunyabwenge nibyo bituma ari umuntu ugira isesengura ndetse agakunda ubushakashatsi. Akunda ibintu bidasanzwe birimo udushya. Mu rukundo Marianne agiraibanga cyane kandi ntiwapfa kumenya ibyo yishimira kandi akunda kubivamo mu buryo bworoshye bucece uwo bakundana ntamenye igihe yabiviriyemo. Atinya kuba yakunda umuntu cyane akazahemukirwa, bigatuma amarangamutima ye agerageza kuyahisha. Mu mirimo aba yumva yakora, harimo kwigisha, kwamamaza, ibijyanye n’indimi, kuririmba cyangwa gukina amafilime, kuba umunyarwenya, ubuvanganzo cyangwa itangazamakuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cadette7 years ago
    nifuzaga ko munsobanurira izina Lambert. Murakoze!
  • Tuyisenge AnneMarie3 years ago
    Nifuzako Mwazancakira Ububanuro Bihagije Kw Izina AnneMarie





Inyarwanda BACKGROUND