RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Landry

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/04/2018 17:20
0


Landry ni izina ryitwa ab’igitsina gabo, rifite inkomoko mu rurimi rw’ikidage ariko abitwa iri zina benshi bakomoka mu bihugu bivuga igifaransa cyangwa icyongereza. Landry biva ku izina ry’ikidage ‘Landric’, bivuga ‘land’ (ubutaka) ndetse na ‘ric’ bivuga umunyembaraga.



Imiterere ya ba Landry Landry ni umuntu ugaragara cyane muri rubanda kandi aba avuga rikijyana, akunda gutegeka kandi ashaka ko icyo avuze cyagenderwaho, ni umugwaneza n’inshuti nziza. Akunda kwiyitaho cyane ku buryo agaragara inyuma, ashobora gukurura abantu akoresheje imvugo. Afungutse mu mutwe, akunda kuganira n’abantu no kumenya ibintu byinshi bitandukanye, yishimira gusangiza abandi ubumenyi afite. Ni inyangamugayo, umwizerwa kandi ahora ashaka kugira uwo afasha mu gihe abishoboye. Akunda umurimo kandi akawukorana imbaraga ze zose, gusa ntiyihanganira abantu bafite ubwenge cyangwa ubumenyi buri hasi y’ubwe kandi hari igihe yibeshya ku bushobozi bw’abantu rimwe na rimwe. Akunda kuburana, agira amarangamutima ashobora kuzamuka cyangwa kumanuka cyane. Iyo akiri umwana, Landry aba agaragaza kugira ubwenge, umurava no kumenya icyo ashaka kugeraho. Akunda kuyobora abo mu kigero nk’icye gusa aba ari umwana ababyeyi bashobora kwizera. Landry ashimishwa no kugira abantu ayobora cyangwa afiteho ububasha runaka kandi akunda ibintu (materialist). Kugira umutekano mu mufuka nicyo kintu ashyira imbere cyane, kugira ngo abashe gutuza ndetse no kugira icyo amarira inshuti ze n’umuryango we, kuko abo bantu kuri we basobanuye byose kuri we. Mu rukundo, ni inyangamugayo, avugisha ukuri kandi akavugira aho gusa nta kwihangana agira iyo abonye ko yahemukiwe cyangwa yaciwe inyuma, biramurakaza cyane. Mu gihe wamufashe neza uko bikwiye, uba wizeye neza ko ubonye uwo muzagendana urugendo rw’ubuzima bwose, kuko muri we ni umuntu mwiza kandi wita ku bo akunda uko ashoboye kose. Imirimo yifuza gukora harimo iy’amaboko (ubudozi, ububaji, ububazi, n’ibindi) cyangwa se ibijyanye n’icungamutungo cyangwa iyamamazabikorwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND