RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Joseph

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/02/2017 14:20
5


Joseph ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’igiheburayo, Joseph bisobanura “Yehova yongere/yagure”. Iri zina rizwi cyane mu mateka ya bibiliya, Joseph mwene Yakobo wagurishijwe mu Misiri azwi na benshi, hari kandi na Joseph wari umugabo wa Mariya nyina wa Yezu.



Imiterere ya ba Joseph

Joseph ni umugabo ugira amarangamutima kandi usabana n’abantu. Joseph yanga gukora ibintu igice, icyo yiyemeje ashyirwa ari uko kirangiye. Yiyumvamo ubutwari ndetse n’imbaraga zatuma abera isi intangarugero cyangwa umuntu wagira icyo akora ngo ahindure ibintu. Akunda kuyobora, ntiyihangana, arahubuka rimwe na rimwe kandi hari igihe yima ibintu agaciro kandi bigakwiye. Arakara vuba kandi akaba yavuga amagambo adakwiye akayicuza nyuma.

 Rimwe na rimwe kandi ibintu bishobora kumutera ubwoba, ashobora kwiyumvamo kuba umuntu uciriritse kandi utagize icyo yagezeho igihe ari kumwe n’abantu bamurusha guhirwa. Ntatinya gutangirs ikintu gishya iyo igitekerezo kimujemo ahubwo aragerageza kugeza ubwo bikunze. Iyo akiri umwana, Joseph akunda kwigunga no kumva abandi bana bamurusha impano ku buryo aba akeneye ko ababyeyi bamutera imbaraga. Joseph iyo akiri umwana kandi aba akunda imikono ngororamubiri.

Ibyo ba Joseph bakunda

Joseph akunda abantu. Guhura nabo, kugira ibyo akorana nabo ndetse no kubahuza. Akunda ubwigenge no kwisanzura. Akunda guhora yiyungura ubumenyi no kumenya ibintu abandi batazi. Mu rukundo, Joseph ntajarajara kandi yishimira ubuzima bwo mu muryango ayoboye. Arumvikana mu rukundo ariko nanone agira amategeko akarishye ku mukunzi we, ariyemera ariko nanone azi kwita kuwo bakunda agakora uko ashoboye ngo ntagire icyo amuburana. Imirimo aba yumva yakora ni ifite aho ihuriye n’ubucuruzi cyangwa icungamutungo, gukora ibijyanye n’umutekano, ubujyanama ndetse n’ubugeni.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyomugabo7 years ago
    muzadusobanurire jean bosco?
  • Habineza7 years ago
    Reka mbabwire ariho habineza inzi rwose wahemutse utujuje ubuziranenge ufite ingeso zamumaze mubi kandi arabizi nuko yiyitiriye izina ryumuntu ukomeye kandi azi neza ko atamwigezaho. nifeke
  • mureritesi joseph5 years ago
    mana weee Mbega abantu babahanga Ntakintu nakimwe mumbeshyeye Nukur nagize ubwoba wagirango muranzi pe
  • NZAYISENGA joseph4 years ago
    Nezaneza ibyo mutubwiye ku izina joseph ni ukuri kuko nanjye niko nitwa kandi iyo miterere akenshi ikunze kundanga Turabashimiye cyane IMANA ige ibaha umugisha muba mwakoze akazi katoroshye
  • mushimiyimanajoseph61@gmail.com2 years ago
    Umva munkoze kumutima pe wagirango imiterere janjye narayibabwiye byose birahura kbx thanks





Inyarwanda BACKGROUND