Jean Paul ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’igifaransa, rikaba risobanura ngo ‘Yehova yatugiriye neza’.
Imiterere ya ba Jean Paul
Jean Paul amarangamutima ye, ibitekerezo bye ndetse n’ubuzima bwe bwite ntakunda kubigaragaza. Ibyo bituma umuntu ashobora gutekereza ko nta marangamutima agira cyangwa se kumumenya bikaba iyobera. Mu buzima busanzwe Jean Paul ntakunda kuvuga ariko akaba umunyamahane, agira amakenga kandi yitondera buri kintu cyose akora, ku buryo gupfa kwinjira mu bintu cyane bimutwara igihe ngo abanze yizere koko niba aribyo ashaka, gusa igihe yamaze gufata umwanzuro Jean Paul ntava ku izima kandi ntacika intege.
Jean Paul akunda umurimo, aba azi icyo ashaka kandi akunda imikino ngororamubiri. Akunda ubucuruzi, ni inyangamugayo, ni umunyakuri. Jean Paul ntiwavuga ko akomeza ubuzima nyamara ntiwanavuga ko abworoshya kuko ntiyihanganira ibimubangamira cyangwa amakosa akorwa n’abantu bamuba bugufi.
Akunda kubona ibintu byose biri mu buryo no gutegeka. Akunda gukoresha ininura (irony) mu kunenga abantu. Iyo akiri umwana, Jean Paul aba acecetse gusa iyo hagize umushotora agira amahane cyane akaba yanarwana. Akunda kurwana ishyaka ku cyubahiro abantu bamuha, aba akeneye kubona abantu bamwubashye uko yumva abishaka, akora uturimo twinshi dutandukanye umwanya umwe.
Ibyo ba Jean Paul bakunda
Akunda inshingano kandi iyo azibonye aba yumva aharanira kuzikora neza mu buryo bushoboka bwose. Yanga abantu bikunda kandi agakunda n’ubwigenge. Mu rukundo Jean Paul si wa muntu wita ku mukunzi cyane, ntakunda kumuvugisha cyane kandi ntakunda no gukora ibitamurimo ngo ni uko abandi babikora. Muri we ntiyumva imitekerereze y’abagore. Arafuha, ntapfa kubabarira gusa muri ibyo byose ni indahemuka kandi ibyo yiyemeje mu rukundo abikomeraho, keretse umukunzi we ari we umuhemukiye. Akunda akazi kamuha ubwigenge kandi gasaba gukoresha ubwenge, harimo icungamutungo, ubucuruzi, gukora mu nganda, politiki, kurinda umutekano, tekinoloji n’ubumenyi bw’ikirere.
TANGA IGITECYEREZO