RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Jean-François

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/06/2017 16:33
1


Jean-François ni izina rikunze kwitwa abantu batuye mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, iri zina rifite inkomoko mu rurimi rw’igiheburanyo n’ikilatini, rikaba risobanura “Imana iradohora” (God Remits)



Imiterere ya ba Jean-François

Jean-François ni umuntu ugira ibanga cyane, ntapfa kugaragaza uko yiyumva, agira ikizere kandi ntapfa gucika intege n’ubwo ibintu byaba bitagenda neza mu buzima bwe. Agira ibitekerezo byiza gusa arahuzagurika ntamenya kugira amahitamo ahamye. Agira uburyarya, arannyegana kandi aba atekereza ko abantu batakora amahitamo nk’aye bafite ikintu kitagenda neza kuri bo. Ushobora gutekereza ko Jean-François nta ncuti agira kuko agaragara nk’umuntu ufite ibintu bye ahugiyeho, ariko siko bimeze.

Akunda kuganiriza abantu cyane cyane ku bintu bimushishikaza. Ashimishwa no guhura n’abantu bashya. Akunda gutereta abakobwa ariko ntabijyemo cyane, mbese abifata nk’aho bitamufasheho. Iyo akiri umwana, agira amatsiko cyane no gushaka kwiyungura ubumenyi, ahora abaza ibibazo. Ni byiza kumwigisha gusangira no gukunda abantu kuko bishobora gutuma akura ari umwana ukunda abantu cyane ariko iyo atabishishikarijwe biba ikinyuranyo.

Akunda ubushakashatsi cyane cyane ahantu hatuje, akunda ibintu by’umwimerere, mu rukundo ntajya yoroshya ibintu, yishyiramo ko abakobwa n’abagore ari ibintu bigoye. Iyo abigerageje, aba aumwizerwa kandi ntaba ashishikaye cyane. Akunda kwigenga cyane ku buryo bishobora gutuma akomeza kuba ingaragu igihe kirekire.

Mu mirimo yifuza gukora, harimo  ubushakashatsi, ubumenyi ku bintu by’umwimerere, imibanire mpuzamahanga no gukora mu nganda.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bosco3 years ago
    Izina Damascene





Inyarwanda BACKGROUND