RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba James

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/07/2017 13:32
10


James ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikigereki, iri zina kandi ni kimwe na Yakobo, risobanura ‘gusimbura’. Iri zina ryakunzwe cyane mu Bwongereza mu kinyejana cya 17 ubwo hayoborwaga n’umwami James wa 6 (King James VI)



Imiterere ya ba James

James ni umuntu ufite kamere yoroheje, yavamo inshuti nziza. Ashobora kugaragara nk’umuhanga, yemeza abantu mu buryo bworoshye, azi kuvuga mu ruhame kandi agira ibitekerezo biza vuba vuba mu mutwe we kandi agahita agerageza kubishyira mu bikorwa. Azi gukurura abantu kandi agaragara nk’umuntu byoroshye kumenyerana nawe.  Azi kubana ariko agakunda no kwitabwaho cyane, arakabya cyane mu biganiro bye kugira ngo ashimishe abantu kandi abe ari we ukomeza guhangwa ijisho.

Akunda gushimagizwa, ariyemera biringaniye kandi akunda kuba intangarugero. Ibi bigaragarira mu byo agerageza kuvuga no mu buryo yambara, aba ashaka ko abantu batamubonaho inenge. Iyo akiri umwana, James aba ari umunyamatsiko kandi agerageza kujya mu bintu byose, akunda no kubaza ibibazo byinshi ababyeyi be.  Aba ari umunyeshuri mwiza, gusa ntapfa kumvira kuko muri we yigiramo kwiyemera no kumva ko ibyo yakoze byose ari byiza.

James akunda kureshya abantu, kuganira n’inshuti ze ndetse no kwishimisha mu bintu bitandukanye. Akunda ubuzima bwiza n’umuryango we, mu rukundo yifuza umuntu wujuje ibyo yifuza byose, ibyo bigatuma ahora ashakisha ariuko ntabone umeze nk’uko abyifuza ijana ku ijana. Iyo afite umukunzi, ahora afite ibintu byo kugaya. Mu mirimo yifuza gukora harimo ubucuruzi, itumanaho, ubugeni n’iby’amahoteli.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yvonne6 years ago
    muzambwire imiterere yaba Yvonne
  • muvandimwe jacques6 years ago
    mwaramutse ndabashimiye kumazina musobanura mumfashije mwansobanurira Jacques murakoze.
  • Agape Mutoniwase3 years ago
    Mwasobanuriye izina leatitia
  • Dusabimana James2 years ago
    Musobanurire izina James
  • David Ndayishimiye1 year ago
    Okay, izina james ndumva ari ryiza kbx! Gusa muzanshakire izina "Bachir"
  • Hagumimana james1 year ago
    Murakoze cyane ndabikunz pe
  • Vincent Nikundana1 year ago
    Muzambwire imiterere yaba Hermenegilde
  • Ntihabose Azarias7 months ago
    Ndasha ko mwazabwira ibisobanuro by'amazina akurikira Azarias Miracle Collette Murakoze
  • Niyoyita Fiston5 months ago
    Mwiriwe neza.Mwamfasha mukansobanurira izina Fiston
  • Emmanuel4 months ago
    Ndashaka umeya ubusobanuro?





Inyarwanda BACKGROUND