James ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikigereki, iri zina kandi ni kimwe na Yakobo, risobanura ‘gusimbura’. Iri zina ryakunzwe cyane mu Bwongereza mu kinyejana cya 17 ubwo hayoborwaga n’umwami James wa 6 (King James VI)
Imiterere ya ba James
James ni umuntu ufite kamere yoroheje, yavamo inshuti nziza. Ashobora kugaragara nk’umuhanga, yemeza abantu mu buryo bworoshye, azi kuvuga mu ruhame kandi agira ibitekerezo biza vuba vuba mu mutwe we kandi agahita agerageza kubishyira mu bikorwa. Azi gukurura abantu kandi agaragara nk’umuntu byoroshye kumenyerana nawe. Azi kubana ariko agakunda no kwitabwaho cyane, arakabya cyane mu biganiro bye kugira ngo ashimishe abantu kandi abe ari we ukomeza guhangwa ijisho.
Akunda gushimagizwa, ariyemera biringaniye kandi akunda kuba intangarugero. Ibi bigaragarira mu byo agerageza kuvuga no mu buryo yambara, aba ashaka ko abantu batamubonaho inenge. Iyo akiri umwana, James aba ari umunyamatsiko kandi agerageza kujya mu bintu byose, akunda no kubaza ibibazo byinshi ababyeyi be. Aba ari umunyeshuri mwiza, gusa ntapfa kumvira kuko muri we yigiramo kwiyemera no kumva ko ibyo yakoze byose ari byiza.
James akunda kureshya abantu, kuganira n’inshuti ze ndetse no kwishimisha mu bintu bitandukanye. Akunda ubuzima bwiza n’umuryango we, mu rukundo yifuza umuntu wujuje ibyo yifuza byose, ibyo bigatuma ahora ashakisha ariuko ntabone umeze nk’uko abyifuza ijana ku ijana. Iyo afite umukunzi, ahora afite ibintu byo kugaya. Mu mirimo yifuza gukora harimo ubucuruzi, itumanaho, ubugeni n’iby’amahoteli.
TANGA IGITECYEREZO