RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Gisèle

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/04/2017 15:10
3


Gisele ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’igifaransa, iri zina ry’igifaransa naryo rikagira inkomoko mu kidage, rikaba risobanura “gufatwa bugwate” cyangwa “Indahiro, isezerano”



Imiterere ya ba Gisele

Gisele ni inshuti nziza, arasabana, arirekura kandi azi kuganira n’abantu. Arafungutse kandi ntiyita ku byo abantu bamutekerezaho cyane, ashyira imbaraga nyinshi mu kugera ku byo yiyemeje. Rimwe na rimwe ashobora kwifata no kutavuga uko abona ibintu, agira umutima woroshye kandi azi gufata inshingano ze neza. Agira ubushobozi bwinshi bwo gupanga gahunda ku giti cye no mu bandi bantu igihe bikenewe.

Iyo amaze kuba umuntu mukuru nibwo ubu bushobozi bwo kuyobora bugaragara, azi gutega amatwi kandi nta kintu kimucika akamenya no kuba umujyanama.akunda kwigenga, umwimerere, ni inyangamugayo kandi azi kwihagaragaho. Iyo akiri umwana akunda gukoza abandi bana isoni no kubakwena. Azi guhimba udushya kandi ahora ashaka gukina no kwidagadura kandi ahora ashaka kwiyungura ubumenyi.

Akunda gutekereza birenze ibisanzwe akagera ku bintu bikomeye kandi bishya. Akunda kwambara neza no gutsinda muri byose, akunda ibintu bikozwe neza, aratoranya cyane yaba mu bucuti no mu rukundo amahitamo ye aba agoye. Ashaka kuba ari we ushinzwe ibintu byose, kugaragaza ibitekerezo bye ndetse aba yumva yahora aza imbere y’abandi. Mu mirimo Gisele aba yumva yakora ubugeni, imideli, ikinamico, itangazamakuru, filime, imitako, kwamamaza ndetse n’itumanaho.

Kanda hano urebe andi mazina twasobanuye mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • W.Misile7 years ago
    Uwi ni Gisele umwe si bose ! kuko uwo nzi ni Contraire
  • gisele7 years ago
    Mana we uziko ariko meze neza neza thank you so much kdi ndishimye kuko sinarinzi neza igisobanuro cyizina ryange rwose niryiza cyanee kdi AM proud kuba nitwa gisele
  • Gisele1 year ago
    Ndumiwe neza nanjye nsanze ark meze pe





Inyarwanda BACKGROUND