Fulgence ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’igifaransa, rinakunze kwitwa abantu batuye mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa. Iri zina risobanura ‘umurabyo’
Imiterere ya ba Fulgence
Ntaca hirya no hino, ibitekerezo bye biba biri hamwe kandi ashyira umutima ku cyo yiyemeje, akunda gutegeka no kuba ari we ukuriye ibintu runaka ahantu abarizwa. Ntakunda kuvuga, yitondera ibyo akora byose ariko akaba gashozantambara. Akunda gushimwa, kugaragara nk’umusirimu, yita cyane ku buryo agaragara kandi agahora amwenyura. Akunda gukora cyane, agira ikinyabupfura mu kazi ke kandi yigirira icyizere. Arikunda, ashimishwa no kuba abandi bantu bamukorera ibintu runaka akeneye ariko Fulgence nta kintu yapfa kukumarira cyane cyane iyo kugufasha nta nyungu n’imwe abibonamo mu gihe kizaza.
Yanga ko abantu bamuvugaho inenge afite, akunda icyubahiro kandi ni umwirasi, ntiyita ku marangamutima y’abandi, ni wa muntu utagira impuhwe kandi akaba n’umunyamujinya. Muri rusange ariko ba Fulgence ibyo byose bagerageza kubihisha no kubana n’abantu amahoro bitewe n’uko bakunda gushimwa. Fulgence agira ibintu runaka yemera ku buzima, yaba ibyo mu muco cyangwa mu idini ariko Fulgence ibyo bintu n’ubwo aba abyemera ashobora kutabigenderaho.
Fulgence ntapfa kunyurwa, yaba mu kazi ndetse no mu buzima bwe busanzwe, arakabya cyane cyane iyo ikintu akizi kurusha bagenzi be, akomeza abigarukaho agaragaza ko abarusha ubumenyi ku kintu runaka. Arakazwa n’ubusa, yanga akavuyo n’abantu batubahiriza igihe ku buryo ibi bishobora kumurakaza bikabije abantu bose bakumirwa.
Iyo akiri umwana, Fulgence yitwara neza, yuzuza inshingano ze neza kandi agira gahunda. Ntakunda guteza ibibazo kandi arubaha cyane gusa iyo akuriye mu muryango ufite ababyeyo batamwitaho cyane, ibi twavuze bihita biba ikinyuranyo akaba umwana utumva kandi utita ku kintu na kimwe ahubwo agategereza ko hari abantu bazajya bamukorera ibintu biri mu nshingano ze.
Akunda ibintu biri ku murongo, umutuzo, agira amakenga ku bintu byadutse cyangwa akeka ko bishobora kuba atari byiza ku buzima. Yishimira kuba mu muryango we harangwamo amahoro n’umutuzo kandi azi gucunga neza umutungo. Mu rukundo, Fulgence ntakunda kugaragaza amarangamutima ye cyane, agerageza kubyitwaramo neza kandi niho hantu honyine agira intege nke akamenya no guca bugufi iyo bibaye ngombwa.
Fulgence kandi aba yifuza ko umukunzi we amera nk’uko abyifuza, yaba mu myitwarire, mu mahitamo no mu myambarire. Ntajya apfa guca inyuma ariko agafuha cyane kandi ntapfa kubabarira iyo yakosherejwe. Fulgence yifuza kwikorera cyangwa gukora imirimo ifite aho ihuriye n’ubugeni.
TANGA IGITECYEREZO