RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Frédéric

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/07/2017 13:11
4


Frédéric ni izina rikunze kwitwa abantu bo mu bihugu by’I Burayi by’umwihariko ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa. Iri zina rero rifite inkomoko mu rurimi rw’ikidage, risobanura “Umuyobozi w’amahoro”



Imiterere ya ba Frédéric

Frédéric akunda akazi, iyo mukimenyana aba agaragara nk’umuntu udakunze kuganira kandi utavuga menshi nyamara mu by’ukuri ni uko kumenyera abantu bimugora kandi ntapfa kwizera abantu bashya. Igihe amaze kumenyera no kuba yakwizera umuntu, arisanzura mu mivugire kandi avugisha ukuri ntajya aca hirya no hino. Yiyumvamo kugira inshingano ku bantu akunda, ntajya yihanganira abantu biyoberanya, akunda ubwigenge kubaho ari we ufata ibyemezo ku buzima bwe abifata nk’ibintu by’agaciro gakomeye. Yanga urunuka ubuima bumushyira ku mategeko. Aratinyuka, azi kugerageza ibintu bishya gusa nanone aba ashaka gukora uko ashoboye ngo abeho yumva atuje.

Kumenyerana nawe biroroshye gusa akunda guhangayika. Frédéric ntajya apfa kuva ku izima, akunda gutegeka, iyo akiri umwana aba afite inzozi kandi agatangira kuzikurikirana. Ni umunyembaraga, agira amatsiko kandi yishima mu buryo bworoshye gusa ntapfa kugaragaza aho amarangamutima ye aherereye mu by’ukuri. Ni byiza kumwigisha gusangira kuko ashobora gukurana umuco wo kwikunda no kwikubira.

Frédéric ashimishwa no gukundwa n’abantu ndetse no kuvugwa neza, kuba ari we ugaragara cyane mu bandi biramushimisha. Akunda ibintu byiza cyngwa byatwaye imbaraga kubigeraho. Mu rukundo Frédéric arakunda cyane kandi aba ashaka umukunzi umukunda bitangaje. Akunda umuryango we cyane ku buryo mu bintu ashyira imbere cyane ari ukwita ku mugore we n’abana be.

Mu mirimo yifuza gukora harimo ubucuruzi, iyamamazabikorwa, ubukerarugendo, ubugeni n’akazi kose gasaba kuba umuyobozi.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    muzansobanurire izina Symphorien
  • frederic3 years ago
    ibyo bavuga nibyo kbs
  • FREDERIC2 years ago
    IBYO MUVUZE KURI FREDERIC NI BYO PE!!!!!!!!!!!!!! MURAKOZE!!
  • Frederic2 months ago
    Uko nukuri pe murakoze cane





Inyarwanda BACKGROUND