RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Edwige

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/10/2017 8:34
1


Izina Edwige rifite inkomoko mu rurimi rwa Teutonic, rikunze kwitwa ab’igitsina gore, risobanura “Ubwihisho mu ntambara”



Imiterere ya ba Edwige

Edwige ni umuntu ufite indangagaciro zituma abantu bamufata nk’umugabo kurusha uko bamufata nk’umugore, ni umunyembaraga, agira igitsure kandi akunda gutanga amategeko. Akurura yishyira, yishidikanyaho, iyo atekereza ko ari mu makosa, Edwige arahangayika cyane, agaceceka gusa akajya amwenyura ngo abantu batamenya ko muri we adatuje. Akunze guhisha ibyiyumviro bye, aratekereza cyane kandi ahanga amaso ibintu yifuza kugeraho cyane ku buryo ikintu cyose kitamwerekeza mu nzira z’inyungu bigoye kukimujyanamo.

Akunda gukora, akurikira inzozi ze mu buryo bushoboka bwose, akunda guca imanza ku mutima we, agira kwihangana gucye kandi ahora ashakisha gutegeka cyangwa kuyobora. Iyo akiri umwana, agira isoni nyinshi gusa akagira n’umujinya hafi. Agira ishyari kandi agashaka ko ibintu bimugenewe byose biba byihariye. Aba azi icyo ashaka kandi agira ubwenge n’imbaraga zo kukigeraho, ntiyihanganira intege nke mu buryo bwose z’ababyeyi be, yishimira ko baba bitwara neza mu buryo bushoboka bwose.

Inzozi ze ni ukugira abantu bamugenderaho, bemera ibitekerezo bye kandi bamufata nk’umunyakuri, ahora arota kugera ku bintu bitangaje. Icyiza cye, ni uko ibyo yifuza ari ko ashyiramo imbaraga ze zose ngo bigerweho. Mu rukundo yita cyane ku izina umukunzi we afite muri rubanda, akazi akora n’uko abayeho bifata igice kinini cyane cy’amahitamo ye, biba byiza cyane iyo abonye umusore w’umunyabwenge cyane. Gusa ibi nabyo biragoye cyane kuko abasore nk’aba akenshi asanga atabashobora kuko yifuza umuntu yategeka cyanwa wamugenderaho. Akunda imiriko ifite aho ihuriye n’ubucuruzi n’amabanki, akunda kandi ibijyanye no gutegeka, nko gukora mu nzego z’umutekano, ashobora kandi gukunda ibijyanye n’ikoranabuhanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • byiringiro eric1 year ago
    turabashimira cyn kk mudufash cyn mujyemukomez kutubwir ubusobanur bw amazin





Inyarwanda BACKGROUND