RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Dorcas

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:27/03/2017 19:26
1


Dorcas ni izina ryitwa abantu b’igitsina gore, rifite inkomoko mu rurimi rw’ikigereki, Dorcas bikaba bisobanura ingeragere (gazelle). Iri zina kandi rizwi muri Bibiliya, aho intumwa Petero azura umugore witwaga Dorcas.



Imiterere ya ba Dorcas

Dorcas ni umuntu wiyemeza mu buzima, akunda ibyo akora kandi akabikorana imbaraga ze zose. Abona ubuzima bw’abandi bantu mu bice bibiri, umweru n’umukara. Iyo atagukunze ntaba agukunze kandi iyo yagukunze aba agukunze bidasubirwaho, nta hagati na hagati, nta kazuyazi mu mibanire ye n’abantu. Akunda kwitegereza kandi yitondera ibintu byose, akunda abantu no kuganira nabo, agira umutima woroshye kandi ntiyiyoberanya. Aba azi uruhande ariho kuri buri kintu kandi ntapfa gushukika, avugisha ukuri kandi ntazi kurya indimi. Ni umunyamatsiko ariko akaguma kuba n’umunyamakenga.

Azi gufata inshingano kandi ibyo yiyemeje abishyiraho umutima we wose. Ntapfa kwemera amakosa, yihagararaho kandi agakomera ku bitekerezo bye. Ntakunda gutekereza ibintu bitari byiza ku buzima, aba yumva ibintu bigomba kugenda neza, gusa akunda no gutegeka. Agira ikinyabupfura kandi yumvira umutimanama we cyane, akunda amasomo ye iyo akiri umunyeshuri kuko aba ashaka kuba uwa mbere muri buri kintu cyose akora.

Akunda umuco, kuba ahantu hafite amategeko runaka bagenderaho, ubupfura ndetse n’umutuzo. Akunda kugaragaza ibitekerezo bye, kugaragara nk’umuntu ushimishije cyangwa wishimiwe mu bandi, ndetse agakunda kumarana igihe n’inshuti ze. Mu rukundo, ni indahemuka gusa iyo ahemukiwe ntajya ababarira ku buryo bworoshye. Mu mirimo, aba yumva yakora uburezi, ubuvanganzo, iyamamazabikorwa n’ubucuruzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyinawabeza dorcas1 year ago
    Nsobanurira izina damascene





Inyarwanda BACKGROUND