RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Denise

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/05/2017 18:10
4


Denise ni izina rikunze kwitwa ab’igitsina gore, ku bagabo iri zina rishobora kuba Denis cyangwa Dennis. Iri zina rikunze kuvugwa ko rifite inkomoko mu rurimi rw’igifaransa ariko imizi yaryo, Dionysius rifite inkomoko mu kigereki naho Dionysia rikagira inkomoko mu kilatini.



Iri zina, Dionysus risobanura imana y’abapagani yari ‘imana ya divayi’ (pagan god of wine). Denise bisobanura “gukunda cyane Bacchus (Bacchus ni ikigirwamana cyo mu bugereki cyitirirwaga kunywa inzoga n’ubusinzi). Uyu munsi kandi ni bwo kiliziya yizihiza uyu mutagatifu Denise.

Imiterere ya ba Denise

Denise afite kamere igoranye kubera uburyo ahora ashakisha kumenyekana mu bantu ariko nanone hakivangamo kuba ateye nk’abagabo uruhande rumwe. Akomera ku bitekerezo bye, akunda gutegeka, arigenga kandi agira no kwikunda muri kamere ye. Ahora ashaka gukurura yishyira kandi ashaka kuba uwa mbere mu byo akora byose.

Ku ruhande rwe rwa gikobwa, Denise ntakunda kuvuga cyane, akunda abantu kandi ntapfa kwifatira imyanzuro nta muntu ubimufashijemo afite. Agira amarangamutima menshi kandi yishimira gutanga umwanya ngo abandi batambuke bishimire ibintu bitandukanye mu buzima akigira nk’aho we bitamureba kandi ni nako aba abyumva. Ntagira umuntu agenderaho cyane, akunda ibintu bye yikundiye ku mahitamo ye.

Kubera ukuntu iyi miterere ye ivangavanze, bigora abantu gusobanukirwa uwo ari we nyakuri. Iyo akiri umwana, ahorana inyota yo kuba aruta abandi bana mu bintu byose, yaba ubwenge bwo mu ishuri, mu mikino, mu bwiza n’ibindi byose. Ibi biba byiza kurushaho iyo ababyeyi be bamuteye imbaraga ndetse bakamushyigikira. Iyo batabikoze, Denise ashobora gutekereza ko abantu batamukunda cyangwa se batamuha agaciro. Iyo afite abavandimwe cyane cyane abo aruta, Denise yiha inshingano zo kubitaho no kubigisha. Iyo ibintu bye bitagenze neza cyane mu buzima biramubabaza cyane ku buryo ashobora no kurwara indwara y’agahinda gakabije.

Denise akunda kuyobora, kuba intangarugero ndetse no gukora ibikorwa bigamije gufasha ikiremwa muntu. Akunda ubucuti, azi gutega amatwi abamukeneye ku buryo inshuti ze zishimira kumuganiriza ku buzima bwazo bwite. Agira ibanga cyane ku bintu bimwerekeyeho ndetse ntapfa no kugira uwo abiganiriza, ibi nanone bikaba byatera inshuti ze gukeka ko we atazikunda nk’uko zo zimwiyumvamo. 

Denise ni umunyamatsiko, ahorana inyota y’ubumenyi kandi akenshi akunda kwiyigisha. Mu rukundo ashobora gushaka kuba ari we utegeka kandi akenshi iyo uwo bakundana atitwaye uko abyifuza bishobora kumuca intege cyane akaba yanabivamo. Akunda kunenga kandi uburyo akoresha anenga bushobora gukomeretsa umukunzi we. Mu mirimo aba yumva yakora harimo icungamutungo, ubumenyamuntu ndetse n’ubwarimu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyentwali Alexis6 years ago
    muzaduhrize Alexis & Denyse murukundo
  • manishimwe3 years ago
    sha biragoye p
  • denysenishimwe4@gmail.com2 years ago
    Ibyomuvuze byose nibyo kubant bitwa ba Denyse
  • Denyse1 year ago
    Nibyiza kuba mudusobanurir





Inyarwanda BACKGROUND