RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Crispin

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/03/2017 13:01
1


Crispin ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini, rifite amateka mu muryango w’abaromani, iri zina risobanura ‘ufite imisatsi yizinze’. Crispin kandi n umutagatifu wizihizwa muri kiliziya gatolika, umurinzi w’abakora inkweto, bivugwa ko yahowe Imana mu kinyejana cya 3.



Imiterere ya ba Crispin

Ni umuntu ushimishje, akurura abantu kubera imyitwarire ye n’ubwenge agira. Afite umutima woroshye kandi akunda gukina, ntakunda kwivugaho kandi abika amabanga ye mu buryo bukomeye. Akunda akazi kandi agira umuhate, azi kwiyemeza ibintu runaka kandi akabigeraho. Afite ubumenyi bwo gu8tegura ibirori cyangwa ibindi bintu bisaba imyiteguro, azi gushishoza ariko akagira ininura.

Ashobora gukunda cyane ibintu by’ikoranabuhanga gusa Crispin ni umunyabwoba kandi agira gushidikanya. Iyo akiri umwana, Crispin akunda kwigenga, aba acecetse, agakunda ibitabo cyangwa amafilime arimo ubumenyi bw’ibintu by’ibihimbano bitarabaho (science fiction). Akunda kuba wenyine kandi ntiyisunga inshuti cyane.

Ibyo ba Crispin bakunda

N’ubwo agaragara nk’muntu ukunda abantu kandi ukunda inshuti, Crispin yishimira cyane umutuzo no kuba ari wenyine ku buryo bimufasha gutekereza, kwiga no gusesengura ibintu runaka. Akunda ikoranabuhanga n’ibijyanye n’iyobokamana. Mu rukundo, ntagaragaza cyane amarangamutima ye, ku buryo ushobora gukeka ko adaha agaciro ibyo gukunda.

Ashimishwa no kuba intangarugero mu bandi, ntajya asezeranya ibintu atazubahiriza, akunda ubukire no kuyobora gusa akabiharanira akoresheje ubunyangamugayo n’ubuhanga bimuba muri kamere. Imirimo yifuza gukora ni ijyanye na science, ibifite aho bihuriye no kwamamaza, ubbugeni, imideli cyangwa ibindi byose bituma agaragaza ibitekerezo bye.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsabimana Crispin1 month ago
    Ibyo nyöe nibyo neza





Inyarwanda BACKGROUND