RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Claudia

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/04/2017 7:25
2


Claudia ni izina rikunze kwitwa abakoresha ururimi rw’igifaransa, abagabo bo bitwa ba Claude, iri zina rinafite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini, Claudium bisobanura ‘ucumbagira’.



Imiterere ya ba Claudia

Claudia arasabana, ni inshuti nziza, arashimishije kandi akurura abantu kandi yita cyane ku buryo abantu bamufata. Ibi bigaragarira mu myambarire ye, imyitwarire ye ndetse no mu byo atekereza, Claudia yanga umugayo no kuba umuntu ufite ibintu bibi avugwaho. Ni umusirimu, yanga inenge iyo ariyo yose, azi kwakira abantu kandi iyo umurebye mu bantu benshi uba ubona atandukanye na bo.

Ashimishwa no kubona abantu bamukunda bityo agakora ibikorwa bituma abantu bamwiyumvamo nko gufasha ndetse no gukunda ubwiyunge kurusha ibindi. Iyo bibaye ngombwa aba umuntu uzi gufata inshingano yaba mu buzima busanzwe no mu kazi ke. Acibwa intege no kubona hari ikintu atakoze neza uko bikwiye.

Claudia akunda umuryango we ku buryo ashobora gukora ibishoboka byose ngo awubonere ibyo ukeneye gusa iyo ujemo ibibazo bikakaye Claudia ashobora guhitamo kubihunga kugira ngo bitamwicira ubuzima bwe bw’ejo hazaza. Iyo yiyemeje gukemura ikibazo runaka aruhuka ari uko yagikemuye ndetse mu buryo bwiza bushimwa n’abantu. Iyo akiri umwana akunda kwigenga ndetse atinya abantu b’abanyamahane. Iyo ababyeyi be batumvikana, Claudia ashobora guhitamo gushakira ubuhungiro ahandi hantu kuko bimubangamira cyane.

Akunda kwigenga, udushya ndetse n’ibintu bitamenyerewe. Akunda impinduka, gutembera, ntiyihangana kandi acika intege vuba iyo ahuye n’inzitizi mu byo yiyemeje kugeraho. Mu rukundo aba ashaka gutegeka, arashidikanya cyane mbere yo kwemera kuko ntapfa kwizera kandi uko arushaho kumenya umuntu niko abona ibibi bye kurusha ibyiza. Mu mirimo yifuza gukora harimo itangazamakuru, ubukerarugendo, ubugeni n’ubuvuzi.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    turasaba inkomoko n'ibisobanuro byi izina Grace murakoze.
  • zuzu6 years ago
    muzambwire ubusobanuro bwa Yvonne





Inyarwanda BACKGROUND