RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Clarisse

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:24/10/2017 19:02
1


Iri zina Clarisse rikomoka mu rurimi rw’ikilatini, rikunda kugaragara mu bihugu bivugwamo igifaransa, rikaba risobanura “umunyabwenge, ukerebutse, ikirangirire.”



Imiterere ya ba Clarisse

Clarisse ni umuhanga, aracecetse kandi akunda gutegeka. Arakara vuba kandi ariyemera. Agira inzozi zo mu rwego rwo hejuru kandi akunda kurebera ku bakire bakomeye cyane, akumva nibo agenderaho. Ahora ashakisha ikintu kimuhuza, ntakunda kwicara umwanya munini nta kintu ari gukora. Ibi ariko ntibivuze ko Clarisse inzozi ze azigeraho kuko akunda guhura n’ingorane zituma ibyo atekereza atabigeraho ahubwo ugasanga ubuzima bwe bwabaye akavuyo gusa.

Aba yumva ashaka kumenya ibintu byose, ubwonko bwe ntibwita ku kintu kimwe ngo abe aricyo bushyira imbere. Akunda impinduka kandi aba yumva ashaka guharanira uburenganzira bw’abagore. Akunda kunegurana, agira igikundiro mu bandi ariko ntakunda kumva ibitekerezo by’abandi. Aba yumva ibyo we atekereza ari byo byagakwiye gukorwa. Iyo akiri umwana Clarisse aba yumva ashaka gutegeka abantu bose, akumva yakwikubira ibintu byose kandi icyo ashatse byanze bikunze kikaboneka. Iyo ababyeyi be batamuhannye hakiri kare arabikurana.

 Ibyo ba Clarisse bakunda

Akunda kwitabwaho mbese agakurura abantu bamureba, akunda gutekereza ku buryo yaba agaragara kandi yita ku bijyanye n’imyambarire ihenze. Ashobora guhitamo uwo bakundana agendeye ku mitungo  cyangwa ku izina uwo muntu afite muri rubanda. Yifuza kubaka urugo rurimo ibyishimo ndetse ubuzima yaba arimo bwose agerageza kwishima ntiyiremereze ubwonko. Ku bijyanye n’imirimo bakunda gukora, ni ijyanye n’ikoranabuhanga, ubuvuzi n’icungamutungo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tonny6 years ago
    Mwazatubwiye ubusobanuro bwa Valentine, murakoze





Inyarwanda BACKGROUND