Catherine ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’igifaransa. Iri zina ryitwa ab’igitsina gore, rikaba bisobanura ‘Umwimerere (Pure)’
Imiterere ya ba Catherine
Catherine agira amarangamutima menshi, yumva abantu vuba kandi agakora uko ashoboye nabo bakamwumva. Arahubuka, arakara vuba kandi ntiyihangana. Bimutwara igihe kinini kumenya ko ari ngombwa gutekereza mbere yo kuvuga. Yihutira gufata imyamzuro nyuma akaba yabyicuza, ntazi gushyira ibintu kuri gahunda kandi agakunda gutegeka.
Iyo akiri umwana, akunda kwiyumva atekanye, kugira abantu bamuba hafi bamukunda. Akunda inkuru z’abantu bafite ibigwi cyane cyane z’impimbano.
Ibyo ba Catherine bakunda
Akunda kugira abantu hafi ye, akunda kuganira ariko mu rukundo nta kizere cyinshi agira, ahora ategereje umusore w’agatangaza uzamukunda by’agahebuzo. Ababara vuba, arakunda cyane kandi yishimira kuba umubyeyi. Aha agaciro ubucuti kandi ashimishwa n’ibintu bimuhuza n’abandi bantu benshi. Ariyemera kandi rimwe na rimwe arikunda, aba yiteguye kubwira akari ku mutima we kose umuntu yizera. Ntajya apfa kwibagirwa, mu mirimo aba yumva yakora harimo ubujyanama, uburezi, itangazamakuru n’ubugeni.
TANGA IGITECYEREZO