RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Carmen

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:27/11/2017 14:54
0


Carmen ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’Icyespanyolo, iri zina risobanura ‘Ubusitani’



Imiterere ya ba Carmen

Carmen agira amarangamutima, akorwaho cyane n’ibyo abona n’ibyo yumva, arashimishije kandi yitwara nk’inkumi! Ntabwo akunze gukurura ab’igitsina gabo, agira ibitekerezo bihamye. Abaho ashakisha ikintu yumva kimubereye impamvu yo kubaho, ibyo bituma ashobora kugerageza ibintu byinshi bitandukanye harimo no kuba mu matsinda runaka. Aba ashaka kumenya ibintu bishya no kubaho ubuzima butandukanye n’ubwo asanzwemo.

Akunda ubuzima bwuzuyemo ibyishimo, ni umuhanga kandi azi no kuvuga mu bantu ku buryo babimushimira. Iyo akiri umwana, Carmen aba yoroshye umutima, agendera ku bandi bantu bo mu muryango we, ashobora no kubitangira mu gihe bibaye ngombwa.

Carmen akunze gusiga urwibutso rwiza mu bantu, afite ubwiza bugaragara ku mubiri, akunda amahoro kandi ntiyihanganira akarengane n’ubugizi bwa nabi. Mu rukundo, ntaba afite ibintu bihamye agenderaho gusa akunze kuba ateganya ibintu bihambaye mu rukundo ku buryo bigora cyane umugabo ushaka kumutereta. Ikintu kirusha agaciro ibindi mu buzima kuri bo ni urukundo, imirimo yifuza kuba yakora ni itangazamakuru, ubutabera, uburezi n’ubukerarugendo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND