RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Brian

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/09/2017 7:01
20


Iri zina hari n’abaryandika nka Bryan, rifite inkomoko mu rurimi rw’ikiromani ariko gikoreshwa cyane mu majyepfo y’u Bufaransa (Occitan). Iri zina risobanura “Uwubashywe”



Imiterere ya ba Bryan

Brian ni umunyembaraga, aracecetse, akunda kumenya ibye ntagire uwo abivangamo, yirebaho cyane kandi akunda akazi. Biramugora cyane kumvikanisha igitekerezo cye, uburyo yitwara mu kintu runaka, bikunda gutungurana, ashobora kurakara cyane igihe nta muntu wabyiteguraga kimwe n’uko ashobora gutuza cyane mu gihe abantu batekerezaga ko ari bugaragaze amahane. Kuganira si ibintu bye, ni umuntu utaguma hamwe kandi ushaka gukora ikintu mu buryo bwiza bushoboka bwose.

Iyo akiri umwana, Brian akora uko ashoboye kose ngo abantu bamuri hafi bamwubahe. Yanga kubwirizwa kandi iyo uri umubyeyi we si byiza kumutota kuvuga kuko muri we atabikunda kandi ahitamo kuba yavuga ari uko abishatse. Ni umuhanga mu ishuri, kubera ukuntu yanga kubwirizwa no kwiyigisha abishyiramo imbaraga kugira ngo abarimu batamubwiriza ibyo gukora. Akunda kuba umuntu abantu bavugaho cyangwa babonamo intangarugero, ibi bishobora gutuma ajya no mu myidagaduro kugira ngo abantu bamubone. Arikunda cyane kandi akunda kuba afite ibitekerezo binyuranye n’iby’abandi bantu.

Brian mu rukundo

Mu rukundo, Brian arakunda kandi agatanga icyo umukunzi we akeneye ariko akaba asabwa kubahiriza ibyo Brian yifuza byose. Aba yifuza ko umukunzi we amugaragariza ko amwitayeho kandi ahora amutekereza, ibi bikiyongeraho no gufuha cyane. Imirimo yifuza gukora harimo ijyanye no gutegeka, iyo ni nka politiki, ubucuruzi bukomeye, ubwishingizi, ibijyanye n’inganda ndetse n’ibijyanye na tekinoloji. Ngibyo ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Brian, nawe niba ufite izina ushaka ko tugusobanurira, uhawe ikaze,watwandikira unyuze ahatangirwa ibitekerezo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • linda charlotte6 years ago
    ndifuzako mwayansobanurira
  • Frank Niyongira6 years ago
    Ibisobanuro muduhakenshi bibabihuje nuko natwe dusa ntwarituzi abantu bityo rero ndabashimira cyane kubwuko mukora ibishoboka byose ngomukomeze kutugezaho ibisobanuro byamazina mawenamwe nukuri ubwitange bwanyu subwubusa turabakurira kandi muradufasha nanjye nifuzagako mwazanshobanurira izina Frank Murakoze
  • 6 years ago
    Mwiriwe,nitwa Liliane nanjye nifuzaga ko mwansobanurira amazina akurikira kdi ndabakunda cyaneee. 1.Mike 2.Mika 3.Liliane 4.Fabrice Murakoze
  • joy6 years ago
    muzandebere ubusobanuro bwizina Elior.
  • 6 years ago
    Mudusobanurire izina Briella murakoze
  • no4 years ago
    Nashaka kuvamo
  • ntwali bryan4 years ago
    Ni byo
  • Hakizimanaclaude4 years ago
    Nimunsobanurire izina claude
  • Epiphanie4 years ago
    ndashaka muzandebere ubusobanuro bw'izina Briella
  • Prossy2 years ago
    Munsobanurire iryo zina
  • Ishimwe Kenny Brian2 years ago
    Mukomereze Aho
  • emmanueil2 years ago
    Turakunda cyane imana ibahe umugisha murakoza
  • Kundabose1 year ago
    Nibyiza cyane mpise numvankunze ba Brianne
  • Cyprien 1 year ago
    Murakoze cyane njyewe ndumu papa mfite umwana umwana witwa Brain afite 1/6ark rwose ibisobanuro nibye pe
  • Ntambara Vianney1 year ago
    Muzadusobanurire izina Neckson
  • Manayera patrick10 months ago
    Ndifuzako mwansobanurira izina ryitwa ologan
  • barabakundaephrahim@gmail.com8 months ago
    munsobanurire izina briella
  • Benjamin6 months ago
    Kumenya benjamin icyorisobanuye
  • Kamaziga5 months ago
    Musobanurire izina Brayden,revocathe murakoze
  • Fidele1 week ago
    Munsobanurire izina Macky





Inyarwanda BACKGROUND