RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Augustin

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/04/2017 16:17
1


Augustin ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini, augere bisobanura ‘kongeera’, rihindukamo Augustinus bisobanura ‘uwubashywe’, iri zina ryakundaga kwitwa abami b’abaromani.



Imiterere ya ba Augustin

Augustin agira ibanga, ntakunda kuvuga kandi yitegerezanya ibintu byose amakenga. Ibi bishobora gutuma agaragara nk’ukonje kandi udasabana cyangwa se ukunda kwikuza mu bandi nyamara ni umugwaneza kandi ntakunda kugaragaza ibitekerezo bye mu bantu kuko nta kizere cyinshi aba afite ko ibitekerezo bye biri bwemerwe. Arihangana, akora ibintu byose gahoro gahoro kandi iyo afite ikintu yiyemeje agishyiraho umutima kugeza akigezeho. Ntapfa kwizera abantu ngo abagire inshuti, kugira ngo ahitemo inshuti bimutwara igihe gusa igihe yahisemo kukugira inshuti agufata nk’umuvandimwe ndetse akakubera inshuti idahemuka.

Iyo akiri umwana aba yitwara neza, acecetse kandi ari umwana uguma hamwe gusa rimwe na rimwe ashobora kugira umujinya n’uburakari bwinshi. Augustin akunda umuryango we cyane ku buryo yakora ibishoboka byose ngo awubonere ibyo ukeneye. Akenshi aba ari umuhanga kandi akunda kwiga amasomo amara igihe kirekire, ashobora kumara amasaha ari gusoma. Azi gufata inshingano ze kandi abana neza n’abavandimwe be neza.

Akunda umutuzo muri kamere ye, ashobora kujya kumara igihe ahantu kugira ngo yumve ko ari wenyine bihagije ndetse atekereze ku buzima bwe. Akunda ibintu bishya, ibitekerezo bihimbano bishingiye ku bumenyi (science fiction), ikoranabuhanga rishya. Mu rukundo arakunda cyane ndetse akizirika kuwo akunda n’ubwo akenshi abura uko abigaragaza. Aba yifuza ko umugore we amenya gufata inshingano kandi akamenya guteka. Gusa icyo yifuza kurusha ibindi ni umuntu uzamuhesha amahoro n’umutuzo. Mu mirimo aba yifuza gukora harimo ijyanye n’ubumenyi (science), ubuvuzi, ubugeni n’ibijyanye n’ubutaka.

 Kanda hano urebe izina duherutse gusobanura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kwizerimana Augustin2 years ago
    Nitwa Kwizerimana Augustin nkunda izina ryanjye cyane icyo nakunze haba murukunda ibintu byos nomubuzim busanzwa ndabyujuje kur 88%





Inyarwanda BACKGROUND