RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Aubin

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/05/2017 15:39
1


Aubin ni izina rikunze kwitwa abakoresha ururimi rw’igifaransa. Iri zina ryaturutse mu Baromani ‘Albinus’ bisobanura ‘umweru’ cyangwa ‘Icyuje umucyo’



Imiterere ya ba Aubin

Aubin ni umuntu ucecetse, ntapfa kuganira kandi agira ibanga cyane, yirinda cyane ikintu cyose atizeye ashobora gucyeka ko cyamukururira ibintu bitari byiza. Aubin yahitamo kuba ari wenyine aho kugira ngo abe ari kumwe n’inshuti atiyumvamo. Ahangayika vuba, ntabwo apfa kwizera ko ibintu bizagenda neza mu buzima. Ni umwizerwa, atega amatwi kandi ahora yiteguye gufasha inshuti ye mu gihe imukeneye.

Azi kwita ku bantu, icyo yitaho kurusha ibindi ni ukwirinda ubuzima atizeye neza, yifuza kubona akazi cyangwa undi mwuga yizera neza ko wazamuviramo imibereho ifatika. Akunda kubana n’abantu amahoro, yubahiriza igihe kandi bikunda kumubyarira umusaruro. Ntagira kwihangana kwinshi, icyo akunze acyizirikaho.  Iyo akiri umwana, Aubin atsinda mu ishuri cyane cyane iyo ababyeyi be babimufashijemo. Yitwara neza kandi ntatinya ubwigunge.

Akunda umutuzo n’amahoro, kwicisha bugufi n’ibintu by’umwimerere. Azirana n’abantu biyemera, abakunda amafaranga n’imyanya y’icyubahiro. Tekinoloji nshya ziramushimisha cyane kandi yifuza kugendana n’ibigezweho, azi gupanga za gahunda aho bikenewe cyane cyane kubera ko ari umunyamakenga. Iyo umushinze ikintu, atekereza ku mbogamizi zishobora kubaho kurusha uko yatekereza ko byose biri buze kugenda neza, bityo bigatuma aho yashinzwe gutunganya ibintu hadakunda kurangwa inenge n’akavuyo kuko aba yabitekerejeho kare kose.

Mu rukundo ni indahemuka kandi azi kwita ku mukunzi we gusa ntazi kugaragaza amarangamutima ye cyane. Ntiwamutegerezaho ibikorwa byinshi bikabije by’urukundo (romance) ariko iyo agukunda biba ari ubuzima bwe bwose. Akunda imirimo ijyanye n’ubumenyi (sciences), tekinoloji, ubumenyamuntu (psychology) n’ubujyanama.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ug6 years ago
    hhh thks mfite umwana witwa aubin niko kameze neza murakoze. muzadusobanurire na Landry





Inyarwanda BACKGROUND