RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Arlette

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/07/2017 15:35
2


Arlette ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’igifaransa, rinakunze kwitwa ab’igitsina gore batuye mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, risobanura “Umeze nk’abagabo” (Manly)



Imiterere ya ba Arlette

Arlette agira ibitekerezo byubaka, akorwaho cyane n’ibintu biba byabaye kandi akagira amarangamutima menshi. Ashirika ubute kandi aba azi gukurikirana icyo yiyemeje kugeraho, akunda kuganira. Arlette ariko ashobora no kuba umuntu wibombarika kandi ucecetse, w’umuhanga uzi guhanga udushya, ukunda kuba wenyine ndetse ugira imitekerereze yihariye.

Arlette akunda ibikorwa byerekeranye no gufasha ikiremwa muntu ku buryo abantu babimukundira, gusa nanone ntakunda ubuzima bukomeye, ashobora guhitamo kwiyegereza inshuti zifashije zizajya zimugoboka mu rwego rw’ubucuti.

Iyo akiri umwana, Arlette aba agira umutima woroshye, ucecetse kandi ukunda ubuzima bwuzuye umutekano n’ubwumvikane. Akunda gutekereza ibintu bidahari ndetse aba afite ibintu byinshi yifuza ku buryo yumva yava iwabo akajya ahantu ashobora kubona ibyo bintu.

Iyo abayeyi be batamufashije guhinduka, Arlette ashobora gukura akaba umuntu mukuru n’ubundi uhorana inzozi zidashoboka kandi ukunda ubuzima bworoshye. Ni ngombwa kandi kwita ku nshuti ahitamo kuko akenshi agendera ku gukunda ibintu no kujya ku rwego atariho.

Arlette akunda ibintu bidasanzwe, kubana n’abantu amahoro. Arlette mu rukundo aba abikomeyemo kandi yifuza umusore umukundwakaza akamutetesha cyane. Arihangana mu rukundo kandi umutima we wose awushyira ku wo yakunze.

Ku rundi ruhande, ashobora kuba umunyamahane mu rukundo kandi akifuza ko ibyo ashaka ari byo bishyirwa mu bikorwa cyane cyane iyo akeka ko bamubeshya. Mu mirimo yifuza gukora harimo kwigisha, ubumenyamuntu, amategeko, ubutabera, ubuganga, ubugeni, guteka ndetse n’ibijyanye n’ikoranabuhanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Henriette6 years ago
    urakoze Vanessa.ubutaha uzambwire ubusobanuro,imiterere n'inkomoko by'izina Henriette.Murakoze
  • Arlette N6 years ago
    Nuku nteye pe niko nitwa characteur nizo 100%





Inyarwanda BACKGROUND