RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Ange

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:3/03/2017 16:47
14


Ange ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikigereki, Ange bisobanura ‘Umumalayika’ cyangwa ‘intumwa’.



Imiterere ya ba Ange

Ange aratoranya cyane yaba mu guhitamo inshuti no mu guhitamo umukunzi. Akunda amahoro no kubana n’abandi mu bwumvikane, yirinda amakimbirane n’ikintu icyo ari cyo cyose cyamukomeretsa mu buryo bw’amarangamutima. Azi kwiha intego mu buzima, akunda ibintu bikozwe neza cyane kandi aragoye kuko ntapfa kunyurwa mu buryo bworoshye.

Yita ku nshingano ze kandi agira amarangamutima menshi n’ubwo adapfa kuyagaragaza inyuma ndetse ntakunda kuvuga ikibazo yaba afite. Ni umunyakuri kandi akunda abantu agakunda no kugira abantu inama. Yihagararaho kandi imyanzuro ye ntikuka kuko kuri we ntaba yumva uburyo undi muntu yamuvuguruza ku cyemezo yafashe yabitekerejeho.

Ahorana ibitekerezo bishya, agwa neza, agira urukundo rwinshi kandi akunda gutega amatwi abantu akunda. Mu bwana bwe, Ange aba atuje, nta marere agira akunda ibikinisho, ntiyiyizera cyane ku buryo ashobora no kwihisha abantu ku buryo aba akeneye ko ababyeyi bamutoza kwiyizera.

Ibyo ba Ange bakunda

Ange akunda umukunzi umwitaho cyane, ni umunyamahane kandi arakara vuba iyo hari ikintu gihungabanyije amarangamutima ye. Akunda umuryango we n’inshuti ze cyane, abaha igihe gihagije gusa aba ashaka ko uko abagenzereza nabo bamwishyura.  Imirimo aba yumva yakora ni ijyanye no kumva abantu no kubagira inama, kwigisha, ubugeni, ubuvanganzo n’imideli.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    kabisa nabwo mwabeshye 2
  • ni ange 6 years ago
    kbs rwos kuko njy nang umunt umvuguruz, kand nkund amahoro,nanone sinkund kuvug ikibaz MURAKOZE
  • Angel5 years ago
    Tnx alot ntanakimwe mwabeshye, muzansobanurire ladouce
  • Turabayo yaspi4 years ago
    ntimwatubeshye kbx mudushakire na yaspi ndabakunda.
  • Turabayo yaspi4 years ago
    murakoze kudusobanurira irizina , mudushakire na yaspi kuko mbikeneye cyane ndabakunda mukomereze aho. ntimwatubeshye kbx.
  • Edmond3 years ago
    Mbanjye Kubashimira Kwino Nsiguro Ya Ange Mwaturonkeje.Ntimwabeshe Kwl Kuko Naje Nahora Nkunze Uwitwa Ange Nyene Yarafise Caracteres Ou Comportements Nkizo Murakoze
  • Mugisha3 years ago
    Muduhe ubusobanuro bw'izina Christian na Mugisha
  • ange2 years ago
    cyakora nibyo gusa twabasabaga ko mwadusobanurira ubusobanuro bwizina cricia murakoze
  • Irakoze Eddy.2 years ago
    Nukuri ndabemera ntanahamw mwihenz.kuk natwe turafise umukobwa yitwa ange-orange imyifato nimyitwarireyiwe nasanz bihura nivyo mwavuze!
  • Berithe franka1 year ago
    Ndumvabihura
  • Ariza teta win10 months ago
    Mary 2023 ibyo mutu bwiye n'ukuri murakoze.
  • humura ange9 months ago
    ndabakunda cyane kd mukomereze aho kd rwose muri abahang
  • ange6 months ago
    igo pe nag mwabeshy najy byiyizih
  • Alexandre3 weeks ago
    Mubandanye muturonderera nayandi.





Inyarwanda BACKGROUND