Ange ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikigereki, Ange bisobanura ‘Umumalayika’ cyangwa ‘intumwa’.
Imiterere ya ba Ange
Ange aratoranya cyane yaba mu guhitamo inshuti no mu guhitamo umukunzi. Akunda amahoro no kubana n’abandi mu bwumvikane, yirinda amakimbirane n’ikintu icyo ari cyo cyose cyamukomeretsa mu buryo bw’amarangamutima. Azi kwiha intego mu buzima, akunda ibintu bikozwe neza cyane kandi aragoye kuko ntapfa kunyurwa mu buryo bworoshye.
Yita ku nshingano ze kandi agira amarangamutima menshi n’ubwo adapfa kuyagaragaza inyuma ndetse ntakunda kuvuga ikibazo yaba afite. Ni umunyakuri kandi akunda abantu agakunda no kugira abantu inama. Yihagararaho kandi imyanzuro ye ntikuka kuko kuri we ntaba yumva uburyo undi muntu yamuvuguruza ku cyemezo yafashe yabitekerejeho.
Ahorana ibitekerezo bishya, agwa neza, agira urukundo rwinshi kandi akunda gutega amatwi abantu akunda. Mu bwana bwe, Ange aba atuje, nta marere agira akunda ibikinisho, ntiyiyizera cyane ku buryo ashobora no kwihisha abantu ku buryo aba akeneye ko ababyeyi bamutoza kwiyizera.
Ibyo ba Ange bakunda
Ange akunda umukunzi umwitaho cyane, ni umunyamahane kandi arakara vuba iyo hari ikintu gihungabanyije amarangamutima ye. Akunda umuryango we n’inshuti ze cyane, abaha igihe gihagije gusa aba ashaka ko uko abagenzereza nabo bamwishyura. Imirimo aba yumva yakora ni ijyanye no kumva abantu no kubagira inama, kwigisha, ubugeni, ubuvanganzo n’imideli.
TANGA IGITECYEREZO