RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Anastasia

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:30/06/2017 18:31
3


Anastasia ni izina rikomoka mu rurimi rw’ikigereki. Mu kigereki Anastasia bisobanura ‘Kuzuka’ cyangwa ‘Uzavuka bwa kabiri’.



Imiterere ya ba Anastasia

Anastasia agaragara nk’umuntu utagira amarangamutima, aracecetse, agira ibanga kandi nta kintu na kimwe yiyegereza, yizirikaho. Ibintu byose abitekerezaho cyane, ntazi kuganira, ni umwizerwa, arihangana kandi agira ikinyabupfura, ni umuntu uzi icyo ashaka ku buryo aharanira kukigeraho.

N’ubwo bimeze bityo, Anastasia ntiyiyizera cyane kandi atinya ikintu cyatuma abantu bamenya ibye. Ntabwo atinya ubwigunge, ahitamo kugira inshuti imwe cyangwa 2 kurusha uko yagira inshuti nyinshi zitandukanye. Akunda ukuri, akwitaho gusa iyo abona ko mushobora kuba inshuti, ntajya yiyegereza abantu atiyumvamo. N’ubwo agaragara nk’uhora akonje, Anastasia akorwaho n’ibintu bimubaho mu buryo bukomeye, akora uko ashoboye agacunga ko umutekano we wuzuye, ibi bikaba byatuma abantu bamubona nk’umungtu udakunda abantu, nawe akiyumvamo ko abantu bamufata uko atari.

Ni wa muntu udakunda kuba yavuga ikintu kitagenda neza cyangwa kimubangamiye kuko ntakunda guhabwa ubufasha. Atekereza ko ibintu bikomeye mu buzima bwe yagerageza kubyikemurira. Akunda akazi, yita ku nshingano ze, agira gahunda kandi akunda ibintu bikozwe neza cyane. Iyo akiri umwana, Anastasia aba yitwara neza, azi kwita ku nshingano ze kandi yita cyane ku gushimisha ababyeyi bigeze n’aho ashobora kwiyibagirwa. Si ngombwa kwirirwa umusuzuma cyane kuko Anastasia akunda gushimwa n’ababyeyi gusa yishimira kugira ubwigenge n’ibintu bye atagira undi babisangiye. Iyo afite abavandimwe be, ntiyifuza ko bamugira mu buriri, mu bitabo cyangwa mu bindi bintu bye bitanduaknye kuko aba afite uburyo abifata n’agaciro abiha ku buryo aba atifuza umuntu wamuvogera.

Anastasia akunda ibintu by’umwimerere kandi bisanzwe akanga urunuka uburyarya. Akunda ibikorwa byo gufasha, yizera cyane iby’idini rye, akunda umuziki, gutembera, amateka yak era. Mu rukundo ashushanya ibyo yifuza gukora mu mutwe akumva ni byiza ariko kubishyira mu bikorwa biramugora, kuri we imibonano mpuzabitsina ni ikintu kitihutirwa na gato, biragoye ko yayikora mbere yo gushyingirwa.

Mu mirimo Anastasia yifuza gukora harimo ubuvuzi, amategeko, ubucamanza, umutekano n’ibijyanye n’imyambarire.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NDIZIHIWE Isidore6 years ago
    Nshaka ubusobanuro bw'izina Isidore
  • Nsabimana issa6 years ago
    muzasobanurire ayamazina Nunu na NASI
  • Jeanine3 weeks ago
    Murakoze kudusobanurira amazina tubakurikira nabunebwe muzadusobanurire izima ishimwe. Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND