RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abantu bitwa ba Rose

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/02/2017 11:00
10


Rose ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikigereki rikaba risobanura ‘ubwoko’. Iri zina rizwi cyane guhuzwa n’indabo, hari amazina menshi arikomokaho nka Rosette, Rosalie, Rosine, Roselle Rosabella n’andi menshi.



Imiterere ya ba Rose

Rose ni umunyembaraga, agira igikundiro cyane kandi akunda kuvugana n’abantu. Ushobora kumureba ukagirango ni umuntu udasanzwe ariko ibi biterwa n’uko Rose ahitamo kubaho ubuzima bwe yishakira kurusha uko ahitamo kubaho agendeye ku bandi.

Iyo umurebye kandi ushobora gukeka ko ari umuntu ukomeza umutima kandi wihagaraaraho nyamara niwe muntu wa mbere woroshye. Rose ni wa muntu uba ufite ibisubizo kuri buri kintu, kandi azi kwemeza abantu mu mivugire ye, kandi akenshi avuga agamije gukurura abantu ngo bamukunde. Akunda ibintu bijyanye no kwishimisha kandi yizera ko ubuzima bumufitiye ibyiza. 

Ni umunyamatsiko kandi amatsiko ye ntaba agamije kumenya ibintu byose ahubwo ashaka kumenya ibintu byinshi icyarimwe ariko ntabyinjiremo cyane. Ni umunyabwenge, kandi azi gutunganya ibintu, ubuzima bwe mu rukundo bushobora gutuma ahindura ubuzima bwe bwose yaba mu bujyanye n’akazi n’ibindi bitandukanye. Rose ariko ashobora kuba umunyamatiku cyangwa agakunda ubujajwa.

Rose n’ubwo afata vuba mu ishuri arambirwa vuba ku buryo adakunda ishuri ahubwo agahitamo kwigira mu bindi bintu bimushimisha. Iyo akiri umwana, Rose aterwa imbaraga no kuba afite umuryango umukunda, ni umwana uhora yishimye kandi agakunda gukina n’abandi.

Ibyo ba Rose bakunda

Rose akunda abantu no kugira inshuti kurusha ibindi byose. Atinya kuba wenyine kandi agakunda kuba afite umukunzi. Akunda ubwiyunge no kumva abantu, bigatuma abantu babimukundira. Rose kubera uburyo akunda kugaragaza ibitekerezo bye, nk’ubucuruzi, itangazamakuru, imibanire rusange, kwigisha, kuririmba cyangwa gukina amafilime. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kanyamahanga jean poul7 years ago
    muzadushakire ibisobanuro byizina jean poul
  • niyomugabo7 years ago
    muzadusobanurire j.Bosco na vestine
  • Henriette7 years ago
    Ndabasabye muzambwire izina HENRIETTE,thx!
  • Ufitamahoro Esperance7 years ago
    mwakoze cyane.muzambwire ibiranga ba esperance
  • william kwitonda4 years ago
    narose ndwaye amavunja bisobanura iki munsobanurire?
  • BYIRINGIRO philipppe3 years ago
    ubusobanuro bwizina philipo ,anualita
  • Uwizeyimana Benjamin2 years ago
    Musobanurire izina Lulenzo murakoze
  • Clarise rose jeanette1 year ago
    Rose yitwarate mu rugo iwe amaze gushaka?
  • VENCANT, UWIZIYIMANA .1 year ago
    YEWE MURARENZE KUBUHANGA BWO KUMENY' AMAZINA N' UBUSOBANURO N IMITERERE BYA BENEYO PE! MUR' ABANYA KURI. EE EE!
  • Rose6 months ago
    Muraho neza nitwa Rose wo muri Gakenke turabakunda.





Inyarwanda BACKGROUND