RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imitere y’abitwa ba Anicet

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/04/2018 6:58
4


Anicet ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikigereki, rikunze kwitwa abana b’abahungu gusa iri zina hari n’abakobwa baryitwa. Anicet bisobanura “udatsindwa” (invincible).



Imiterere ya ba Anicet

Anicet agira roho yoroshye igihe umuzi neza gusa rimwe na rimwe ashobora kugaragara nk’udakunze kuvuga, usanzwe kandi uhangayikishwa n’ibitagenda neza. Agira amarangamutima menshi kandi yumva cyane ibiba hafi ye, yaba ku bantu cyangwa ibiba muri rusange. Iyo ibintu bikora ku marangamutima ye cyane, ashobora no guhungabana. Ashobora kugerageza kubyirinda, gusa ntibimubuza kuba umugwaneza no kwita ku bandi cyane.

Nk’umuntu woroshye umutima, Anicet ashobora kubabazwa cyane n’ubuzima akaba yashakira ubwihisho mu kurota ibidahari cyangwa gukunda ibindi bintu bidafite aho bihuriye n’ubuzima bwe. Akunda ibintu abandi badakunze kwitaho. Akunda umuryango we cyane kandi akamenya inshingano ze ku buryo ashobora no kwiyibagirwa mu gihe agerageza kwita ku bandi.

Iyo akiri umwana, yita kuri barumuna be cyane ku buryo kuri bo aba ari nk’umubyeyi wa 2. Gusa n’ubwo ameze gutya, ni ngombwa kumenya ingaruka zishobora gukurikira igihe uko kwitanga kwe gupfushijwe ubusa. Iyo bibaye biuramubabaza cyane ndetse bikaba byamubyaraho izindi ngaruka zikomeye zishingiye ku marangamutima. Ni byiza kumujyana mu mikino itandukanye y’ubugeni imufasha kugaragaza amarangamutim ye. Akunda kugira ikintu mu buzima bwe yumva afiteho inshingano muri sosiyete, nk’umuryango runaka ahuriyemo n’abandi bantu.

Akunda inzozi zerekeye urukundo, mu rukundo kandi aritanga cyane, kuko yamenyereye kwitangira abandi kandi akitanga wese, ni gacye cyane mu rukundo atekereza ku byishimo bye ku giti cye. Imirimo aba yumva yakora harimo ifite aho iruhiye no gufasha abantu, ibijyanye n’amadini, ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’ibijyanye n’ingendo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayishimiye Anicet6 years ago
    Thank you kabisa, kuri ubu busobanuro na etymology y'iri zina. Gusa ndumiwe kabisa ibyinshi binguyeho
  • Anicet NDABACEKURE 1 year ago
    Ivyo mwavuze vyose birandanga nubwo hari ibindi mutavuze. Merçi quand même.
  • Anicet alson1 year ago
    Ivyo kuvugana nukuri nubwo hariho ibindi mutashikako
  • BIGIRA Anicet7 months ago
    Mwageragej ariko mugiringumv mugushik kur ayand mazina





Inyarwanda BACKGROUND