RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imitere y’abitwa ba Amina

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/09/2018 11:55
5


Amina ni izina ryitwa ab’igitsina gore, rifite inkomoko mu rurimi ry’icyarabu. Amina bicuga ‘umwizerwa’.



Imiterere ya ba Amina

Amina agira amarangamutima cyane, gusa akaba n’umuntu ugira ibanga ntapfe kugaragaza icyo atekereza. Ibi ariko ntibimubuza kuba umuntu usabana kandi uganira n’abo yiyumvamo, ahitamo yitonze abantu ashaka kubana nabo. Umubonye ubona ari umuntu utuje kandi udashaka kuvuga, gusa iyo agize amatsiko agashaka kumenya niba mu bantu runaka ntawe urimo wamubera inshuti nziza, arirekura.

Kumumenyera biragoye kuko ntajya apfa aha abantu umwanya wo kumumenya. Ni umunyabwenge, aranegurana kandi akunda ibintu bigaragara nk’ibidasanzwe. Iyo umurebye mu bandi ubona we atandukanye, iyo akiri umwana aba yiyumva nk’aho abantu batamwitaho bihagije cyangwa akumva ari hasi y’abandi. Si umwana woroshye kuko n’ababyeyi be ntibaba bamwumva neza. Baba bagomba kumushishikariza kubyaza umusaruro impano agira yo kumenya kuvuga. Akiri umwana ashobora kuba akunda kuvuga cyane cyangwa se akaba ari umwana ucecetse cyane.

Amina akunda ibiganiro no gusangira ibitekerezo, kuvuga ibyo atekereza yaba mu buryo bwo kuvuga, kwandika cyangwa gukoresha ibindi bimenyetso by’ubugeni. Kwandika, kuvuga no kuririmba ni ibintu by’ingenzi cyane mu buzima bwe. Azi kubaka umubano n’abantu ku buryo bimufasha no mu gutera imbere kwe, mu rukundo ntibiba byoroshye kubera uburyo atajya agaragaza amarangamutima ye.  Yahitamo ko abantu baguma bakekeranya ibyo yiyumvamo, ibi bikaba bishobora kumuviramo kutabona ibyo yari yiteze. Akururwa cyane n’ibyo umusore atekereza kurusha uko yakururwa n’umutungo.

Mu mirimo yifuza gukora harimo ubushakashatsi, ubuvuzi, itumanaho, ubucuruzi cyangwa kuririmba, kubyina no gukina filime.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUKAMANA annuarithe5 years ago
    mukamannua@gimail.com
  • Amina wa butera5 years ago
    Birantangaje pe ! Umuntu washatse irizina yarakoze cyane ntiyibeshye namba . Niko meze pe. Ehhh birantangaje cyaneee. Mukomerezaho
  • Amina Mwanadamu 4 years ago
    uwo nijye kabisa gusa jye nkiri umwana nakundaga Guceceka cyane
  • Amina Uganishur2 years ago
    hhhhhh birarnshimishije cyane nitwa Amina kd ibyo mwavuze byose nsanze bindiho. Ndabemera murabashakashatsi bizewe
  • Joseph na kevine4 months ago
    Gereranya Joseph na kevine





Inyarwanda BACKGROUND