RFL
Kigali

MU MAFOTO: Perezida Paul Kagame yatashye Ingoro y’Amateka ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/12/2017 19:03
0


Kuri uyu wa Gatatu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yafunguye Ingoro y’Amateka ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 iherereye ku Cyicaro cy’Inteko Inshinga Amategeko ku Kimihurura.



Iyi Ngoro y’Amateka irimo urugendo rw’ingabo za APR rwanayigejeje ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ukigeramo utangira ubona amafoto atandukanye yerekana itegeko ryo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’uko ryashyizwe mu bikorwa ndetse n’andi mafoto y’igabwa ry’ibitero ku Nteko Ishinga Amategeko y’ubu biturutse mu byerekezo birindwi nk’uko Senateri Tito Rutaremara abivuga. Amafoto menshi y’ingabo za APR ziri kurokora abantu batandukanye ndetse n’uburyo binjiye muri Kigali bigaragara neza ku nkuta zikozwe mu buryo bwa Kinyarwanda bw’imigongo.

Perezida Kagame yari kumwe na bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu

Nk’uko Senateri Tito Rutaremara abivuga bagendeye ku masezerano ya Arusha Yagize ati: “Twagombaga kuza hano (CND: Inteko Ishinga Amategeko y’ubu) tugakora guverinoma ihuriwemo”. Muri iyo Guverinoma, ngo Perezida yari gukomeza akaba Habyarimana Juvénal, Visi Perezida yari kuba uwo muri MDR naho FPR hakavamo abaminisitiri batandatu hakanakorwa Inteko Ishinga Amategeko rusange FPR ikagiramo abadepite 11 bahagarariwe na Tito Rutaremara. Mu masezerano kandi yari yasinywe muri Kanama 1993, harimo ko impunzi zose zigomba gucyurwa zikagarurwa mu gihugu, maze ingabo zigahuzwa hagakorwa igisirikare gihuriwemo n’impande zose.

Abanyapolitiki ba FPR bari bitabiriye ishyirwaho mu bikorwa ry’amasezerano bageze mu Nteko Ishinga Amategeko bari kumwe n’abasirikare 600 aho bamaze igihe cy’amezi ane kugeza ubwo Jenoside yabaga, kuyashyira mu bikorwa byarananiranye. Izi ngabo ni bamwe mu bahawe amabwiriza ya mbere kuwa 7 Mata 1994, n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo, akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yo kuva mu birindiro byazo zikirwanaho kandi zikarokora Abatutsi bicwaga. Muri abo basirikare bose n’abanyapolitiki ba FPR Inkotanyi bari bahari ku bw’amahirwe nta n’umwe wigeze upfa kimwe n’abaturage bahahungiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hari hari ubuvumo abantu bashoboraga kwihishamo.

Perezida Kagame hamwe na Gen. James Kabarebe

Iyi ngoro yatashywe, igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi: Icy’imbere cy’ibyumba icyenda bitandukanye ahanini gikubiyemo uburyo Jenoside yateguwe, amasezerano y’amahoro ya Arusha uko yagenze, uburyo indege ya Habyarimana yaguye, itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo bwakoreshejwe n’ingabo za APR (Armeé Patriotique Rwandaise) mu ihagarikwa rya Jenoside no kurokora abicwaga mu duce dutandukanye tw’igihugu ndetse n’uko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizweho.

Igice cyo hanze cyo kigizwe n’ibishushanyo (monuments) bitatu bitandukanye bigaragaza ibikorwa byakorwaga n’ingabo za APR mu gihe cy’urugamba: Igishushanyo kiri hejuru y’inzu y’Inteko Ishinga Amategeko ni cy’umusirikare n’uwamufashaga guhangana n’amasasu yaturukaga mu kigo cya gisirikare cyabagamo abarinda Umukuru w’Igihugu kizwi nka Camp GP (Camp de gardes presidentielles).

Ikindi gishushanyo kiri ahagana ku ruhande rw’inyuma y’inzu y’Inteko Ishinga Amategeko, kiriho ifoto y’umusirikare uhagarariye abandi bose aha icyubahiro n’agaciro abasirikare bose baguye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohoza igihugu. Indi shusho iri imbere y’urwinjiriro rukuru rw’umuryango winjira mu nyubako y’umutwe w’Abadepite igaragaraho abasirikare ba APR bari mu mirwano, ari nako batabara abasivile babaga bari kwicwa muri icyo gihe. Umwe mu basirikare agaragaraho yunamiye umugore wari umaze kwicwa mu gihe umuyobozi wabo agaragara abari imbere afite ku rutugu umwana muto batabaye, ari nako afite ‘jumelle’ imufasha kureba aho umwanzi aherereye mu gihe ku rundi ruhande naho hari undi musirikare ari kurwana anatwaye inkomere.

Perezida Kagame ubwo yatahaga Ingoro y’Amateka ku guhagarika Jenoside

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND